UK: Abadepite barasaba ifatwa ry’Abanyarwanda baregwa uruhare muri jenoside mbere ya CHOGM 2021

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane ushize, abagize Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza batangaje ko hashyizweho itsinda rigiye gusaba leta y’u Bwongereza gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakidegembya muri iki gihugu.

Ibi byagaragajwe na Lord Stuart Polak, umudepite mu Bwongereza mu nama yabereye mu nteko ishinga amategeko.

Nk’uko byatangajwe na Lord Polak, Itsinda ry’Inteko ishinga amategeko y’ishyaka (APPG) ku byaha by’intambara, ryashinzwe kugira ngo “harebwe ibibazo bijyanye n’uko hari Abanyarwanda bakoze ibyaha byo mu ntambara bari mu Bwongereza ndetse no gushinja ibyaha abo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Iri tsinda rizayoborwa n’umudepite w’umu-conservateur Rt Hon Andrew Mitchell, mugenzi we Lord Mendelsohn n’abandi nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.

Lord Polak ageza ijambo ku Ngoro y’Abadepite, yongeye gushimangira ati: “Umwaka ushize, ku ya 7 Ukuboza nazamuye ikibazo cy’abantu 5 bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda baba mu Bwongereza. Nongeye kubahamagara kugira ngo iki kibazo gikemurwe mbere ya CHOGM mu Rwanda muri Kamena. ”

Yakomeje abaza ati: “Ese Minisitiri ashobora gusobanura uku gutinda?”

Mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo u Rwanda rwakire inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), Lord Polak yasabye imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma y’u Bwongereza “kuba urugero”, mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko.

Ati: “Niba tuvuga ku miyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu nyagasani, dukwiye gutanga urugero.”

Ibi ngo bizakemura ikibazo cyo kugeza mu butabera batanu bakekwaho uruhare muri jenoside mbere ya CHOGM, aho imiyoborere no kugendera ku mategeko ari imwe mu ngingo 5 z’ingenzi zizagarukwaho.

Abantu batanu bakurikiranyweho uruhare muri jenoside bidegembya mu Bwongereza ni Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

U Rwanda rwasabye ko boherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishwa mu Bwongereza ariko iki gihugu cyakomeje kwica amatwi bigatuma aba bakomeza kwidegembya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. UK: Abadepite barasaba ifatwa ry’Abanyarwanda baregwa uruhare muri jenoside mbere ya CHOGM 2021
    Umukobwa ukuze uri irubavu ampamagare tuvugane 0788695322

  2. UK: Abadepite barasaba ifatwa ry’Abanyarwanda baregwa uruhare muri jenoside mbere ya CHOGM 2021
    Umukobwa ukuze uri irubavu ampamagare tuvugane 0788695322

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *