sddefault

UK: Impanuka ya kajugujugu ya gisirikare yahitanye abari bayirimo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu ushize,  kajugujugu y’igisirikare cyo mu mazi mu Bwongereza yaguye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza ubwo bari mu myitozo ihitana abari bayirimo bose.

Indege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Merlin Mk4, yaguye mu murima mbere ya saa kumi za mu gitondo. Ntabwo byahise bisobanuka icyateye iyi mpanuka nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle.

Umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi, Gen. Gwyn Jenkins, yemeje ibyabaye mu magambo ye, avuga ko “ababajwe cyane no gutangaza amakuru avuga ko abakozi batatu bari mu ndege ya kajugujugu ya Royal Navy, Merlin Mk4, bapfuye nyuma yo guhanuka mu saha ya mbere yo muri iki gitondo hafi ya Sourton, Devon.”

Kajugujugu ya Merlin ikoreshwa cyane cyane mu ntambara yo kurwanya ubwato, ariko kandi no gushakisha no gutabara, kohereza imizigo ndetse n’irondo ryo mu nyanja nk’uko urubuga rwa Royal Navy rubitangaza.

Mu bisanzwe iyi kajugujugu iba ifite abakozi bane kandi ifite ubushobozi bwo gutwara ingabo zigera kuri 24.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *