Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari umuntu ukekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye inyubako ikorerwamo ibikoresho byo mu nzu mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, akaba ari kubazwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Iyi nkongi yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 02 Ugushyingo 2026 yibasiye agakiriro gakorerwamo ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, aho bivugwa ko umuriro waturutse ku bikorwa byo gusudira byakorerwaga muri iyo nyubako.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yahise itabara ikazimya umuriro utarakwira mu bindi bikorwa byari hafi y’aho inkongi yabereye.
Yagize iti “Inyubako ikorerwamo intebe (Atelier) mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye yafashwe n’inkongi y’umuriro yaturutse ku bikorwa byo gusudira. Polisi yazimije uwo muriro utarakwira mu bindi bikorwa.”
Abaturage bari hafi y’aho iyi nkongi yabereye bavuga ko babanje kubona umwotsi w’umukara uzamuka mu kirere, bakaza gusanga ari mu gakiriro gakorerwamo ibikoresho byo mu nzu bikozwe mu mbaho.
Umwe mu bakozi bahakorera yavuze ko batangiye kumva ibintu biturika mu gice gisanzwe kibikwamo ibikoresho, ariko ko batari bamenya icyateye umuriro.
Ati “Ntabwo tuzi icyateye iyi nkongi. Umuriro watangiye kwaka mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba.”
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryahise ritabara, rikora ibikorwa byo kuzimya no gukumira ko umuriro wakwira mu nyubako z’abaturage zegereye aho iyi nkongi yabereye.
Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko hari umuntu ukekwaho kugira uruhare muri iyi nkongi uri kubazwa n’inzego zibishinzwe.
Yagize iti “Ukekwaho kubigiramo uruhare ari kubazwa n’inzego zibishinzwe.”
Iyi nkongi ibaye mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’inkongi zibasira inyubako zikorerwamo ibikorwa by’ubukorikori n’ubucuruzi, cyane cyane iziri hafi y’aho abantu batuye.

