Ubwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yari amaze igihe gito agiye ku butegetsi, abajura binjiriye ibiro bye n’iby’umufasha we, Margaret Kenyatta, biba amahembe y’inzovu azwiho kugira igiciro kinini.
Urubuga Kenyans rwo muri Kenya ruvuga ko byabaye muri Mata 2013, ku mugambi wari uyobowe n’uwari ushinzwe kwita ku bagana ibiro by’Umukuru w’Igihugu (State House Caretaker) ndetse n’umukozi wari ushinzwe ishami rya Serivisi Rusange (General Service Unit) muri ibi biro.
Binjiye muri ibi biro byombi (ibya Perezida n’umufasha), bagera ku birundo by’amahembe y’inzovu bitanu. Buri kirundo, cyarimo amahembe apimye ibiro byageraga ku 100.
Umugambi wa mbere barawunogeje, biba ibirundo bibiri mu biro bya Perezida Kenyatta, maze bajya kuyataba mu kibanza ibi biro byutsemo. Bari bafite umugambi wo kuzayagurisha mu minsi yari imbere.
Bagombaga kwiba ibindi biro 100 by’amahembe y’inzovu babikuye mu biro bya Margaret Kenyatta, bakabisohoramo nk’imyanda, hanyuma bakaza kubikura aho ngaho bajya kubigurisha umuguzi bari bahanye gahunda.
Polisi yaje gutahura uyu mugambi utarashyirwa mu bikorwa, maze ita muri yombi uwari ushinzwe kwita ku bagana ibiro bya Perezida Kenyatta, imwambura na telefone. Muri telefone yasanze hari ibiganiro (chat) yagiranaga n’umuguzi.
Polisi yakomeje kwandikira uyu muguzi (mu mwanya w’uyu mukozi yari yamaze gufata) na we ishaka kumuta muri yombi ariko uyu muguzi yaje gutahura ko uwo bandikiranaga yahindutse, akura telefone na ‘sim card’ ku murongo kugira ngo batamukurikitana, aratoroka.
Iperereza ryarakomeje, amwe ya mahembe y’inzovu yakuwe mu biro bya Perezida Kenyatta avumburwa mu kibanza aho yari yatabwe, andi aboneka muri kontineri (container) yari igiye kujyanwa ku mugabane wa Aziya (Asia).
Nyuma yo gufatwa, uyu mukozi wari ushinzwe Serivisi Rusange yasobanuriye polisi ko ushinzwe kwita ku bagana ibiro by’Umukuru w’Igihugu ari we wari wateguye umugambi, awumumenyesha igihe yashakaga umuntu ukora muri ibi biro wamufasha gusohora iyi mari.
Uyu mukozi yemeye gukorana n’uyu mugenzi we ashinja kuba inyuma y’umugambi, ariko we avuga ko impamvu yatumye abyemera, ariko uko yashakaga kumenya bose bawugiramo uruhare kugira ngo azabatange (azabarege) mu ibanga, maze bafatwe.
Uru rubuga ruvuga ko imari yose yari yibwe yabonetse, ariko iby’aba bakozi bitigeze bimenyekana nyuma yo gufatwa.



2 Responses
Uko abajura bigeze kwiba mu biro bya Perezida Kenyatta n’umufasha we
YIMENEYE AKABEHE NI YIHANGANE
Uko abajura bigeze kwiba mu biro bya Perezida Kenyatta n’umufasha we
YIMENEYE AKABEHE NI YIHANGANE