Myugariro Gerard Piqué ukinira FC Barcelona y’iwabo muri Espagne n’umunya-Colombiakazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi mu muziki nka Shakira, ni bamwe mu byamamare bifite Couple zikomeye ku Isi.
Aba bombi bamaze imyaka ikabakaba 10 babana nk’umugabo n’umugore, by’umwihariko bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu, Milan w’imyaka irindwi na Sasha ufite itanu.
Shakira w’imyaka 44 y’amavuko na Pique wa 33, bari mu bakundanye bitunguranye, urukundo rwabo ruhabwa umuhisha n’umugabane wa Afurika wabahuje muri 2010.
Piqué aganirira Televiziyo ya TV3 muri 2016, yayibwiye ko ahura bwa mbere na Shakira byari muri 2010 bombi bahuriye mu gihugu cya Espagne.
Shakira yari muri kiriya gihugu mu rwego rwo gufata amashusho y’indirimbo ‘Waka Waka’ yaririmbiye Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.
Gerard Piqué ari mu byamamare bigaragara mu mashusho y’iriya ndirimbo, cyo kimwe n’abarimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Cesc Fabregas, Diego Forlan n’abandi.
Piqué avuga ko urukundo rwe na Shakira rwagizwemo uruhare n’Imana, dore ko bahurira bwa mbere muri Espagne yatwaye numero ye ya terefoni, akamusezeranya ko bazongera guhurira muri Afurika y’Epfo.
Inzira ishoboka aba bombi bagombaga guhuriramo yari ibirori by’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi Shakira yagombaga kuririmbamo, bigaterwa n’uko Piqué na Espagne ye bagombaga kuba bageze ku mukino wa nyuma wa ririya rushanwa.
Piqué yabaze iyi nkuru agira ati: “Bwa mbere mpura na Shakira twari i Madrid, dufata amashusho ya Waka Waka mbere y’igikombe cy’Isi cya 2010, hanyuma birangira mwatse numéro.”
Avuga ko Igikombe cy’Isi kijya gutangira, we na bagenzi be bari kumwe mu kipe y’Igihugu ya Espagne bagiye muri Afurika y’Epfo basa n’abakereweho gato, mu gihe Shakira we yari yaragiyeyo mbere bijyanye n’uko yagombaga kuririmba mbere y’umukino ufungura irushanwa Afurika y’Epfo ya Sifiwe Tchabalala yaguyemo miswi n’Ubufaransa igitego 1-1.
Shakira ari muri Afurika y’Epfo ni bwo Piqué yamwandikiye ubutumwa bugufi bwa mbere, urukundo hagati ya bombi rutangiriraho.
Uyu mukinnyi yagize ati: “Namwoherereje ubutumwa bugufi mubaza uko ikirere kimeze kuko twagombaga kuhagera mu minsi mike. Iki ni ikibazo cy’ubucucu wandika witeze kubona igisubizo nka ‘harakonje, uzitwaze ikoti’, ariko yanyandikiye ubutumwa burebure busobanura byimbitse ihindagurika ry’ubushyuhe umunsi ku wundi.”
Piqué, ngo akimara kubona buriya butumwa yabonye ari ibintu bidasanzwe, kuva ubwo urukundo rutangira kuza ku buryo bombi bahise batangira kohererezanya ubutumwa bugufi mu gihe cy’irushanwa, birangira bashyize urukundo rwabo ku mugaragaro muri 2011.
Piqué avuga ko “Ariko amahirwe yonyine yo kumubona nari mfite byari ku mukino wa nyuma, kuko yagombaga kuririmba mu muhango usoza irushanwa. Namubwiye ko niba kugira ngo mubone ari uko ngomba kugera ku mukino wa nyuma nzabiharanira.”
Ku bwa Piqué “Kugera ku mukino wa nyuma ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi nari mbonye kuva Espagne yatwara igikombe cy’Isi, hanyuma mpura n’urukundo rw’ubuzima bwanjye bwose.”
Piqué avuga ko yavuye muri Afurika y’Epfo ari umuntu utandukanye n’abandi.


