Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje ubufasha bwihuse abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, abasezeranya ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose ikabasubiza mu buzima busanzwe.
Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere ka Rubavu kari mu twibasiwe n’ibiza biheruka guhitana abantu 131 mu gihugu.
Aha muri Rubavu Umukuru w’Igihugu yasuye inzu zitandukanye zasenyutse ahanini kubera umugezi wa Sebeya, asura Ishuri Ribanza rya Centre Scolaire de Nyundo ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.
Byari mbere yo guhurira n’abaturage kuri site ya Nyemeramihigo iherereye mu murenge wa Rugerero, ahacumbikiwe by’agateganyo abaturage bibasiwe n’ibiza.
Umukuru w’igihugu mu ijambo rye yabwiye abaturage ko icyamujyanye i Rubavu ari ukubihanganisha nyuma y’ibiza byabagwiririye.
Yabwiye abaturage ko Leta ibatekereza, bityo ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibafashe.
Ati: “Icyanzanye hano naje kubasura kandi ngirango mbabwire ko tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje abwira abaturage ko kuri ubu Leta irajwe ishinga no kugira ngo bagire ubuzima muri iki gihe batari mu ngo zabo, bijyanye no kuba nta bushobozi baragira bwo gukora imirimo basanzwe bakora ngo babashe kwigaburira uko bisanzwe.
Yavuze ko ari yo mpamvu Leta yahagurukiye gushaka ibishoboka byose kugira ngo ibafashe.
Yakomeje agira ati: “Aho bitagenda neza cyangwa se bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora kuko ibishoboka ni byinshi. Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimereze, abababyara…ibyo byose turabyihutisha mutwihanganire.”
Perezida Kagame yavuze ko Leta nta bushobozi ifite bwo gukumira umwuzure n’imvura yateye ibiza, gusa ashimangira ko gufasha ababirokotse biri mu bushobozi bwayo.
Yavuze ko nyuma yo gusura Rubavu yasanze hari byinshi byangiritse cyo kimwe n’ahandi mu gihugu, gusa asaba abaturage kwihangana.
Yunzemo ati: “Nimutuze dukorere hamwe, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”
Abaturage basenyewe n’ibiza bashimiye Umukuru w’Igihugu ku bwo kubaba hafi binyuze mu bufasha butandukanye Leta imaze igihe ibafasha.
Umwe mu baturage yamusabye kuvugutira umuti ikibazo cy’umugezi wa Sebeya wuzura ugasenyera abaturage; avuga ko Leta mu bushobozi bwayo izakora ibishoboka byose ikagikemura harimo no kwimura abatuye hafi yawo.
Perezida Kagame kandi yijeje ubufasha imiryango ifite ikibazo cyo kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, nyuma y’uko ibyo yacungiragaho byose byatwawe n’ibiza.


