Uko Nkundakozera wari umugirwa yahinduriwe amateka agahinduka pasiteri

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri muri ADEPR Nkundakozera Yohani Bosiko, atuye mu Mudugudu wa Rubindi, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, avuga ko yari umugirwa nyuma akabonekerwa, agahinduka akaba umukirisitu, kugeza ubwo abaye pasiteri.

Ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.Com byamusanze iwe, avuga ko yabaye umugirwa kuva muri za 1970, gusa kuwa 1 Mata, 1992, amateka ye arahinduka.

Avuga ko icyo gihe yari akuriye abazamu kuri yari kampisi (Campus) ya Kaminuza y’ u Rwanda i Nyakinama (EPN).

Yagize ati ” Hari kuwa 31 Werurwe naraye izamu. Nijoro mbona abantu bane baranzengurutse. Bambwiye ko ngiye gukorera Imana, banzamura mu kirere…”

Avuga ko icyo gihe yatangiye kuririmba indirimbo zo mu rusengero kandi ubusanzwe atarajyagayo mu mashusho ari munsi hano.

Uyu musaza w’imyaka 73 avuga ko abo bakoranaga n’abaturage bari bamuzi, bagize ” Ngo ni ibyo ndikwikora mbeshya kuko kuwa 1 Mata 1992, nabyutse mvuga ubutumwa bwiza kandi ari umunsi wo kubeshya. Umusore twakoranaga yaravuze ngo bya bintu byanjye byanyeguye.”

Mu kiganiro kirekire twagiranye, uyu musaza avuga ko yaje kwiga akaba na pasiteri kuri ubu akaba ari kwandika igitabo yise ” Ubuzima buhinduka bugahindura“, gikubiyemo amateka y’ubupfumu n’aye bwite n’uko yaje kumenya Imana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *