Urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bareganwa ibyaha byakozwe n’umutwe wa FLN, rwakomeje kuri uyu wa Kane, nyuma y’umunsi umwe hagaragajwe uko abarwanyi b’abakobwa binjijwe muri uriya mutwe.
Abareganwa na Rusesabagina barimo Angeline Mukandutiye ari na we mugore rukumbi uri muri ruriya rubanza.
Ubwo ruriya rubanza rwakomezaga ku wa Gatatu, umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Mukandutiye yahoze ari umurwanashyaka wa CNRD, mbere y’uko yinjira muri MRCD ndetse n’umutwe wayo wa FLN yari afitemo inshingano nka Komiseri ushinzwe umuryango n’iterambere ry’abagore.
Mu minsi yashize hari amashusho yagiye hanze yerekana ko umutwe wa FLN hari abarwanyi b’abakobwa batari bake ufite.
Umushinjacyaha yavuze ko mu nshingano z’ingenzi Mukandutiye yari afite harimo gushuka abana b’abakobwa barimo n’abafite imyaka 15 y’amavuko, bakinjira muri uriya mutwe.
Yabwiye urukiko ati: “Mu mabazwa y’ibanze yemeye ko yashishikarije abakobwa kujya mu nyeshyamba. Yavuze ko akiri umwana muto yakundaga igisirikare, ariko ntagire amahirwe yo kukijyamo.”
“Amaze gukura yagerageje gushishikariza umukobwa we kukijyamo, ariko ntiyabyemera. Ni bwo rero yafashe icyemezo cyo kumvisha abandi bakobwa kukijyamo.”
Col Nizeyimana Marc na we uri mu bahoze muri FLN bareganwa na Rusesabagina, yavuze ko “Mukandutiye yari afite inshingano zo gushishikariza abakobwa kwinjira [muri FLN] kugira ngo tubatoze.”
Ubushinjacyaha kandi bwasomeye urukiko ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa bavuga ko baguye mu mutego wa Mukandutiye.
Umushinjacyaha Dushimimana yasomye ubuhamya bw’umukobwa witwa Donatille Nyirahabimana wagize uti: “Nyuma yo gutsinda ibizamini bisoza amashuri abanza, nagiye mu mashuri yisumbuye. Maze mu wa Mbere icyumweru kimwe gusa, umudamu witwa Angelina yanganirije ibijyanye no kujya mu gisirikare. Yaganiriye na benshi muri twe, atubwira ko umuntu wese ufite kmyaka 15 cyangwa uyirengeje ashobora kwinjira, ndinjira.”
Undi mukobwa witwa Marie-Claire Asifiwe na we yatanze ubuhamya nka buriya agira ati: “Umugore witwa Angelina yaje mu rugo atubwira ko bagiye kuduha imyitozo ya gisirikare. Twarabyemeye, nuko turayitabira.”
Mukandutiye wahoze ari Umugenzuzi w’Uburezi mu karere ka Nyarugenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse mu Rwanda mu 2019, nyuma yuko ibirindiro bya FLN bishenywe na FARDC mu bikorwa byayo byo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Uyu mugore yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara atanga ikiganiro kuri Televiziyo, abamuzi bagahita baha inzego zibishinzwe amakuru.
Uretse gukorana n’uriya mutwe, anakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri Sainte Famille i Kigali.


