Mu gihe imbeho yegereje, intambara yo muri Ukraine irimo kwinjira mu kindi cyiciro cy’igitutu. Ibitero by’Uburusiya ku bikorwa remezo by’ingufu bya Ukraine ntabwo bireba gusa ibikoresho by’amashanyarazi. Mu rwego rwa geopolitiki, ingufu zishobora kuba igikoresho cyo kugabanya ubushobozi bw’igihugu bwo kwihanganira intambara.
Kuri uyu murongo, Kyiv irahira n’ikibazo cy’ibice bibiri: kurinda abaturage n’ibikorwa remezo byayo mu gihe cy’imbeho, no gukomeza ubushobozi bwo kurwana mu gihe Uburusiya bukomeje gukoresha ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote.
Imbeho nk’igikoresho cy’igitutu
Mu ntambara igejeje ku myaka irenga ine, ibikorwa remezo by’ingufu byabaye kimwe mu bibuga by’ingenzi by’imirwano.
Iyo amashanyarazi acitse, ingaruka ntizigarukira ku ngo gusa. Zishobora kugera ku nganda, ubwikorezi, itumanaho, serivisi z’ubuzima ndetse n’ubushobozi bw’igihugu bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Ni yo mpamvu ibitero byibasira amashanyarazi mbere y’imbeho bishobora gusobanurwa nk’uburyo bwo kongera igitutu ku bushobozi bwa Ukraine bwo kwihangana.
Mu buryo bw’isesengura rya geopolitiki iri muri iyi ntambara, ntabwo ari ikibazo cyo gusenya inyubako gusa. Ni ikibazo cyo kugerageza kugabanya ubushobozi bw’igihugu bwo gukomeza gukora nubwo kiri mu ntambara.
Kyiv iri imbere y’ikibazo cyo kwihangana
Ukraine imaze imyaka myinshi ihura n’ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu. Ariko igihe cy’imbeho gituma ikibazo kirushaho gukomera.
Ku ruhande rumwe, Kyiv igomba kurinda amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo. Ku rundi, igomba gukomeza gukoresha umutungo munini mu kurinda ikirere no mu bikorwa bya gisirikare.
Ibi bituma intambara iba umukino w’umutungo: Buri misile ikoreshwa mu kurinda ikirere, buri mashanyarazi asenywa, buri ruganda ruhagarara, bigira icyo bihindura ku bushobozi bw’impande zombi bwo gukomeza intambara.
Kuki NATO yongeye kugaragara muri iyi nkuru?
Ikibazo ntabwo kigarukira hagati ya Moscow na Kyiv.
Uburusiya bukomeje kohereza ubutumwa bukomeye kuri NATO, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wo ku mupaka w’ibihugu bigize uwo muryango ndetse n’ahantu hafite agaciro gakomeye mu bya gisirikare nka Kaliningrad.
Aha ni ho intambara y’amasasu ihurira n’intambara y’itumanaho rya politiki.
Iyo Moscou itanze umuburo kuri NATO, ntabwo ubutumwa bugenewe Kyiv gusa. Bugera i Washington, i Brussels ndetse no ku bihugu by’i Burayi bifata ibyemezo ku bijyanye n’intwaro n’ubufasha bihabwa Ukraine.
Ni uburyo bwo kubibutsa ko hari umurongo Moscow ibona ko utagomba kurengwa.
Umuburo wo gutera ubwoba ntabwo buri gihe usobanura igitero.
Ikintu cy’ingenzi mu gusoma ubu butumwa ni ugutandukanya iterabwoba rya dipolomasi n’igitero nyirizina.
Kuvuga ko NATO ishobora guhura n’ingaruka runaka ntibihita bivuga ko Uburusiya bugiye gutera umunyamuryango wa NATO.
Igihugu gishobora gukoresha amagambo akomeye kugira ngo gihindure imibare y’umwanzi mbere y’uko gikoresha imbaraga za gisirikare.
Ubutumwa bushobora kuba bugira buti:“Mushobora gukomeza gufasha Ukraine, ariko mugomba kumenya ko hari ikiguzi n’umurongo tutifuza ko murenga.”
Ni cyo gituma amagambo akomeye ya Moscow agomba gusomwa nk’igice cy’umukino wo gukumira, gutera ubwoba no kugena imipaka y’ibikorwa by’urundi ruhande.
Umukino w’imbaraga mu mishyikirano
Iyo tubishyize mu mishyikirano, buri ruhande rushaka kugira icyo rukoresha nk’ingufu mu mishyikirano.
Uburusiya bufite ingufu, umutungo wa gisirikare ndetse n’ubushobozi bwo gukomeza ibitero bya kure.
Ukraine ifite ubufasha bwa gisirikare n’ubukungu buturuka mu bihugu by’iburengerazuba.
NATO yo ifite ubushobozi bwo gutanga ubufasha bukomeye, ariko na yo ifite umurongo wo kwirinda ko intambara ihinduka imirwano itaziguye hagati yayo n’Uburusiya.
Aha ni ho umukino w’imbaraga mu mishyikirano utangirira kugaragara aho buri ruhande rugerageza kwereka urundi ko rushobora kongera ikiguzi cy’intambara.
Ni iki Uburusiya bushaka kugeraho?
Biragoye kuvuga ko igitero kimwe gifite intego imwe gusa. Ariko mu isesengura, dushobora kureba inyungu zishoboka: Kugabanya ubushobozi bwa Ukraine bwo kwihanganira imbeho, kongera igitutu ku bikorwa remezo by’igihugu, kuzamura ikiguzi cyo kurinda ikirere cya Ukraine, kwereka abaterankunga ba Ukraine ko intambara ishobora gukomeza kugira ikiguzi kinini no kohereza ubutumwa kuri NATO ku rwego rw’ukwagura uruhare rwayo mu ntambara.
Ni ukuvuga ko ikibuga cy’intambara kiri muri Ukraine, ariko bamwe mu bantu i Moscou bashaka kugira icyo babwira abari i Washington, i Brussels, i Berlin, i Paris n’ahandi.
NATO na yo iri mu mukino wo kuringaniza
NATO ihura n’ikibazo cyo kuringaniza ibintu bibiri bishobora gusa n’ibivuguruzanya. Ku ruhande rumwe, ishaka gukomeza gufasha Ukraine kugira ngo idatsindwa n’Uburusiya.
Ku rundi, ishaka kwirinda ko ubufasha butuma intambara ihinduka imirwano itaziguye hagati ya NATO n’Uburusiya.
Ni yo mpamvu amayeri y’ubutumwa aba ingenzi: buri ruhande rugerageza kumenya aho urundi rushobora kugera, ariko rukirinda gutera intambwe ishobora gutuma ibintu bivamo intambara yaguka.
Mu mboni zanjye ndabibona mu buryo butatu.
Icya mbere: Intambara irakomeza kuba iya Ukraine n’Uburusiya. Ibitero by’ingufu birakomeza, NATO ikomeze gufasha Ukraine, ariko irarushaho kwirinda kwinjira mu mirwano itaziguye n’Uburusiya.
Icya kabiri: Igitutu kiriyongera.
Niba ibikorwa remezo by’ingufu bikomeje kwibasirwa, ikibazo cy’imbeho gishobora kuba kimwe mu bikoresho byongera igitutu kuri Kyiv n’abafatanyabikorwa bayo.
Icya gatatu: Uburyo bw’ubutumwa buragera ku rwego rwo hejuru.
Iyo umuburo wa politiki, ibikorwa bya gisirikare n’imyitwarire y’impande zombi bikomeje gukaza umurego, ibyago byo kwibeshyana ku butumwa bw’undi biriyongera.
Aha ni ho ikibazo gikomeye kiba: mu ntambara nini, rimwe na rimwe ikibazo ntabwo kiba ari icyo uruhande rushaka gukora, ahubwo kiba icyo urundi ruhande rwumva ko rushaka gukora.
Umwanzuro: Imbeho, ingufu n’ubutumwa bwa geopolitiki
Intambara yo muri Ukraine ntabwo ikiri ikibazo cyo kumenya gusa ahantu ingabo ziri kurwana. Ni umukino uhuza ingufu, ubukungu, dipolomasi, itumanaho rya politiki n’ubushobozi bwa gisirikare.
Mbere y’imbeho, ibikorwa remezo by’ingufu bihinduka igikoresho cy’igitutu. Mu gihe kimwe, amagambo Moscou ibwira NATO aba igikoresho cya gasopo.
Mu mboni zanjye, ikibazo gikomeye mu mezi ari imbere si gusa kumenya niba ibitero bizakomeza, ahubwo ni ukureba niba impande zombi zizashobora gukoresha ibyo bikoresho by’igitutu zitarenga umurongo ushobora gutuma intambara iva muri Ukraine ikagira isura nshya y’umukino wa NATO n’Uburusiya ubwabwo.
Aha niho intambara y’amasasu ihurira n’intambara ya dipolomasi izadufasha gukomeza kuyikurikirana.


