Ukraine yigambye kuba imaze kwica abasirikare 5,300 b’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko kimaze kwivugana ingabo z’u Burusiya 5,300; nyuma y’iminsi itanu ibihugu byombi byisanze mu ntambara.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ingabo za z’u Burusiya zatangije ibitero muri Ukraine ku itegeko rya Perezida Vladimir Putin.

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko nyuma y’iminsi itanu imirwano itangiye kimaze kwica Ingabo z’u Burusiya 5,300.

Cyavuze kandi ko kimaze guhanura indege z’intambara z’u Burusiya 29 cyo kimwe na kajugujugu zabwo 29.

Ingabo za Ukraine kuri Twitter kandi zavuze ko zimaze gutwika ibifaru by’u Burusiya 191, imodoka zabwo z’intambara zizwi nka armored personal carriers 816, imodoka imwe izwi nka BUK system yifashishwa mu kurasa ibisasu, izizwi nka grad systems 21, imodoka zisanzwe 291, izitwara Peteroli 61, drones eshatu n’ibindi.

Igisirikare cy’u Burusiya giheruka gutangaza ko hari abasirikare bacyo bapfiriye banakomerekera muri Ukraine, gusa nticyatangaje umubare wabo, ibituma imibare itangazwa na Ukraine ikomeza gushidikanywaho.

Ukraine na yo kugeza ubu ntiratangaza ibyo imaze gutakariza muri iriya ntambara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ukraine yigambye kuba imaze kwica abasirikare 5,300 b’u Burusiya
    Ibyabo ni nkibyaba TPLF bafashe abasirikare ba Etiopia 5000 bakabashorera mu mihanda ya MEKELE, NTA KWEZI GUSHIZE BAKUBITWA INSHURO, UBWO RERO NIBARWANE BAREKE KUVUGA IBYO BASENYE NABO BISHE AHUBWO BASHAKE INSTSINZI

  2. Ukraine yigambye kuba imaze kwica abasirikare 5,300 b’u Burusiya
    Ibyabo ni nkibyaba TPLF bafashe abasirikare ba Etiopia 5000 bakabashorera mu mihanda ya MEKELE, NTA KWEZI GUSHIZE BAKUBITWA INSHURO, UBWO RERO NIBARWANE BAREKE KUVUGA IBYO BASENYE NABO BISHE AHUBWO BASHAKE INSTSINZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *