diamond-cropped-sml

Ukuntu Diamond yatewe indobo n’inkumi imuziza ubukene

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yatangaje ko agahinda yatewe n’umukobwa wa mbere bakundanaga, Sarah Davakingin wamwanze amuziza ubukene, ari ko katumye ahimba indirimbo Kamwambie (bivuga “Umubwire”), yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane muri Tanzania no hanze yayo.

Diamond yavuze ko we na Sarah bari bamaze imyaka ibiri bakundana, ariko uyu mukobwa amureka kubera ko atashoboraga kumuhaza mu byo yifuzaga. Yavuze ko uyu mukobwa yamubwiye neza ko atashobora gukomeza urukundo n’umuntu utabasha kumwitaho mu buryo yifuzaga.

Ibyo byamushenguye umutima, bikaba ari byo byamuhaye imbaraga zo kujya muri studio ako kanya, aririmba ibyo yari arimo anyuramo byose. Yibuka ko uwo munsi yarize cyane, maze indirimbo ayandikanye amarangamutima menshi.

Nyuma yo gusohora Kamwambie, yarakunzwe cyane, iba imbarutso y’itangira ry’ubwamamare bwe, ndetse ihindura ubuzima bwe.

Mu gihe gishize, Sarah yavuze ko ubu afite umuryango we, ko we na Diamond basigaye ari inshuti zisanzwe, kandi ahakana ko yicuza kuba yarahagaritse gukundana na we igihe yari akennye, nubwo ubu Diamond afite ubukire n’ubwamamare.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *