Kalimpinya Queen, wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 akaza no kuba igisonga cya gatatu, yavuze ko inama yahawe yo kwinjira muri iri rushanwa yamugiriye akamaro, ariko anemeza ko kuri we byari nko gushukwa.
Ibi yabivugiye mu materaniro yateguwe na ApĂ´tre Alice Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries, yari yiswe âGirls Impact Ministry â Pink Sunday (Restored to do it again)â, agamije gutera abagore nâabakobwa imbaraga no kubashishikariza kwemera ko bashoboye kongera guhabwa amahirwe ya kabiri.
Aya materaniro yari ashingiye ku ijambo ryo muri Ezekiyeli 36:26 rivuga ko Imana iha umuntu umutima mushya nâumwuka mushya, igakuramo umutima ukomeye igashyiramo uworoshye.
Ubwo yahabwaga ijambo, Kalimpinya Queen yagarutse ku mateka yâubuzima bwe, agaragaza ko abantu bakunda gutanga ibitekerezo byinshi ku bandi, bimwe bigafasha abandi bikaba byababuza gutera imbere.
Yagaragaje ko isi ishobora kukubwira ko udahagije cyangwa ko udashoboye, avuga ko umuntu wamugiriye inama yo kujya muri Miss Rwanda yamufashije, ariko ko icyo gihe yari yarashutswe kuko atari yiyumva nkâumukobwa wari ukwiriye irushanwa nkâiryo.
Yasobanuye ko yari umwana wâumukobwa wambara imyenda isanzwe yâabahungu, akambara T-shirt, Jeans nâinkweto zisanzwe, ndetse ko inkweto ndende za mbere yaziguze ari uko agiye muri Miss Rwanda, kuko atari azifite ku imyaka 18.
Yashimangiye ko uburyo umuntu yireba bushobora kumubuza kugera ku ntego ze, avuga ko kwishingikiriza ku mbaraga ze gusa bidahagije, ahubwo ko ijambo ryâImana rimufasha gukomera no kugira umurava. Yifashishije umurongo wo muri Migani 19:21 uvuga ko imigambi yâabantu ari myinshi, ariko umugambi wâImana ari wo uhoraho.
Yakomeje asobanura ko gukora ibyo Imana ishaka bituma umuntu agera kure, anongeraho ko iyo umuntu yishyize hamwe nâImana, ababyeyi nâigihugu, ibintu bigenda neza.
Kalimpinya Queen yabatijwe mu mazi menshi mu 2023, yemera kwakira Yesu Kristo nkâUmwami nâUmukiza we. Yabatijwe na ApĂ´tre Alice Mignonne Kabera ku wa 28 Gicurasi 2023, ku munsi mukuru wa Pentekote.
Yavuze kandi ko kwitabira Miss Rwanda byamusanze atabiteguye, ariko bikaza kuba imwe mu ntambwe zikomeye mu rugendo rwe rwâubuzima.


