Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yakanguriye abagore bibumbiyemu itorero ”Mutima w’urugo” kurangwa n’indangagaciro ziranga umugore w’umunyarwandakazi zirimo kugira isuku, gutoza abana, kumvira n’ibindi.
Ibi yabitangaje mu muhango wo gusoza iri torero ryari rimaze iminsi igera ku 9 ribera mu kigo cya Nkumba, aho yabibukije ko ari bo nkingi ya mwamba y’umuryango nyarwanda ndetse ko bafite uruhare runini mu iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “ni umwanya wo kwibutsa ba Mutimawurugo n’abafite aho bahurira n’iterambere ryabo indangagaciro na kirirazira z’umuco nyarwanda, mufite agaciro kadasanzwe, izina ryanyu rya Mutimawurugo ubwaryo rirabisobanura. Murabyara, mukonsa, mukarera n’ibindi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Murekezi yakomeje avuga ko izi gahunda z’itorero rya ba Mutimawurugo zigamije kwihutisha iterambere ry’u Rwanda no guteza imbere abagore bari barambuwe agaciro.

“Murahinga, murorora, muracuruza ndetse bamwe muri mwe mufite inganda. Murigisha,muravura, murayobora mu nzego zitandukanye, muba mu nzego zose z’umutekano, muba muri Diplomasi, mbega mukora byinshi byiza,ntaho muhezwa kandi twishimira ko hose mubikora neza.”
Yakomeje agira ati “agaciro gakomeye k’abagore niko katumye Abanyarwanda baca umugani ko “Ukurusha umugore akurusha urugo”
Yabasabye kuzashyira mu bikorwa neza imihigo yose bahigiye muri iri torero irimo gufasha abandi mu kubumvisha ko gushyigikira ihame ry’uko umuryango ari ishingiro kamere ry’ubumwe n’imbagaraga z’Abanyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Murekezi kandi yasabye aba bagore n’abagabo bacye bari muri iri torero kuzashimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera n’izindi zihurira mu kubaka umuryango nyarwanda.
Iri torero ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 436 harimo abagabo 20 bo mu nzego zishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


