Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umoja Africa uvuga ko abarwanyi 400 bahoze ari amabandi yayogoje rubanda muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo, bari guhabwa imyitozo n’umutwe wa FDLR muri Gurupoma ya Bashali Kaende muri Teritwari ya Masisi.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, watangaje ko uhangayikishijwe n’aba barwanyi bagomba kwinjira mu mutwe wa Maï-Maï Nyatura. Uyu muryango wemeza ko imyitozo imaze amezi atatu kuko yatangiye mu ntangizo za Kanama, aho uru rubyiruko ruri gutozwa ibya gisirikare, rwakuwe mu duce dutandukanye turimo Muheto, Miandja, Kalonge na Busihe. Uyu muryango uvuga ko uru rubyiruko ruri guhabwa imyitozo ruzajya rukora nk’igipolisi cy’uriya mutwe wa Maï-Maï Nyatura nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo na bimwe byo mu Rwanda byabitangaje. Maï-Maï Nyatura ivugwa ko yo na FDLR, iri mu bari gufasha FARDC mu rugamba gihanganyemo na M23.

2 Responses
Umoja Africa baravuga ko FDLR iri gutoza abahoze ari amabandi bagera kuri 400
Nimurebe namwe koko congo wagirango niho satani akoreri nama ni biro bye.
Harya abanabo biteguye kwicha batutsi ariko Mana M23 ibampfatire ibarohe mumugezi wa mweso abandi muri ruhuru