Muri Politiki na Dipolomasi mpuzamahanga hari ubwo ibihugu bikimbirana mu bigaragara nk’ibibazo karundura amahanga yandi agahaguruka reka sinakubwira akajyaho agakiza akitambika hagati y’ibihugu 2 cyangwa byinshi biba bifite ikibazo gishobora kuyahanganisha gisirikare cyangwa mu buryo ubu cyangwa buriya.
Twagiye twumva aho ibihugu 2 byagiye bikimbirana ndetse bikanakora ku ntwaro bikesurana imbaga y’abantu ikahatikirira.
Cameroun ahagana muri 1981 yakozanyijeho na Nigeria bapfa imipaka batumvikanagaho ku ruhande rw’ahaherereye amazinga [ ibirwa ] bya Bakassi bikungahaye kuri peteroli aho buri kimwe muri ibi bihugu cyashakaga kwiyitirira iki kirwa.
Urukiko mpuzamahanga rugamije gufasha mu makimbirane ashingiye ku mipaka rwaje kwanzura ko Nigeria itakaje burundu kugenzura utu turwa maze Cameroun itwegukana ityo atari ku ruhembe rw’umuheto ahubwo ari uko binyuze mu nzira y’Ubutabera na Dipolomasi.
Urundi rugero rwa hafi ni urwa Ethiopia na Eritrea bahora bahanganye aho usanga ibi bihugu byararundanije abasirikare ku mipaka yabyo bambariye urugamba ,hamwe n’ibibunda bya rutura buri ruhande rwiteguye gukora mu mbarutso bapfa uturere twa Badme na Tigray bahuriraho buri ruhande ruba rushaka kwiyitirira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo Akanama ka Loni kashyizweho ngo gakore ubukemura mpaka hagati y’ibi bihugu uwavuga ko nanubu bakirebana ay’ingwe cyane ko Ethiopia yanze ko imyanzuro y’ako Kanama twavuze kari gashinzwe gukemura impaka z’imipaka hagati y’ibi bihugu ku ishyirwa mu bikorwa byayo kugeza magingo aya.
Nta kidasanzwe rero ko ibihugu bibaho birebena ay’ingwe ariko kenshi bikunda kuzana ingorane ku baba babituye cyangwa babituriye ku buryo iyo bidacunzwe neza hajya hadukamo intambara zikaze z’amasasu kandi kuzihosha bikagorana mu gihe ziba zaracumbekaga amahanga arebera.
1.Politiki y’Ikirura n’Umwana w’intama hagati ya Bujumbura na Kigali [ Méthode Diplômatique du Bouc-émissaire].
Uburyo bwo kwihunza ikibazo ukakitirira undi ibyo mu ndimi z’amahanga bita “Scapegoat diplomatic method “cyangwa “Méthode diplômatique du Bouc-émissaire” ni sisiteme ya dipolomasi idasanzwe ikoreshwa na bimwe mu bihugu bitandukanye biba bifite ikibazo runaka ariko bigasanga byakoroha kucyumvikanisha mu baturage babyo babyitirira amahanga baturanye cyangwa andi ya kure, muri make biba bisa no kwikuraho ikibazo cyangwa kukihunza.
Ibyo bikorwa mu rwego rwo kujijisha abatabizi cyangwa se guha umurongo ikibazo kidahuye n’ukuri kw’ibintu [ La réalite des choses ].

Ubu buryo bwa dipolomasi kandi buba bwuzuye uburyarya ku rwego ruhanitse kuko ubukora aba agomba kubushakira ibimenyetso ,mu buryo bwose bushoboka yaba abicuze cyangwa abihimbye cyane ko mu kwimakaza ikinyoma kiba muri ubu buryo hakoreshwa inzego za maneko y’igihugu kibukoresha hakanashorwamo imari n’agatubutse mu buryo bwo kugirango abatabizi bemere iki kinyoma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abibuka amwe mu masomo abana bigaga kera mu dutabo two mu mashuri mato hari umugani w’umwana w’Intama n’Ikirura .Uyu mugani wavugaga cyane ku buryo iki kirura cyari gishonje gishaka kurya akana k’intama ariko kikabura impamvu nyamukuru yo kukivovora !
Icyakurikiyeho ni uko iki kirura cyahisemo gushinja umwana w’intama wari kunywa amazi ku mugezi umwe n’iki kirura, ahagana hepfo ,ko iyi ntama iri gutobera amazi iki kirura cyari cyariye karungu gishaka bubi na bwiza aka gatama .
Isomo abantu bakura muri iki kigisho ni ukwibaza uko intama iri hepfo yari gutobera amazi ikirura ku mugezi ushoka ahamanuka kandi ikirura aricyo kiri haruguru y’umugezi aho uturuka, ikintu byumvikanaga ko bidashoboka.
Ari naho abantu bahera bibaza ukuntu u Rwanda rwatobera u Burundi nkaho bwo ari shyashya mu kwitobera ubwabwo!
Aho bitandukanira nuko iki kirura cyarushaga aka gatama imbaraga zo kukimira.Ariko u Burundi bukaba butakwigondera u Rwanda ,buriya iyo bubishobora buba bwararusibye ku ikarita y’isi kera cyane rwaranibagiranye.
2.U Burundi bwiziritse ku Rwanda aka wa muhoro wizirika ku katsi ,ikibazo ni amaherezo yabyo !
Ikibazo kiri hagati y’u Rwanda si ikindi ntihazagire ugishakira aho kitari.Ndibaza nk’umwanditsi ko nta kibazo kiri hagati ‘umuturage w’u Rwanda n’umuturage w’Umurundi ku buryo bwabo bwite .
Abarundi bamwe bijanditse muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 hafi y’aho babaga bakambitse mu Rwanda iyo za Mayaga mucyahoze ari Butare ,I Gatsibo hafi na Kiziguro ahahoze inkambi y’impunzi ndetse na Gikongoro iyo nta kindi kintu kidasanzwe cyabaye hagati y’abaturage b’u Rwanda n’u Burundi,icyo kimwaro se nacyo cyaba impamvu da? Simbihamya .
Ahubwo u Burundi busa n’ubufite ikindi bwitwaje kitazwi.
Kuva na kera abanyarwanda babanaga neza n’abarundi. Gusa uguhanahana impunzi igihugu ku kindi zisa n’izisimburana usanga nabyo atari ikibazo nyamukuru umuntu yagira imvo n’imvano ku mubano w’ibihugu byombi nyamara bitavuze ko nabyo bitaza nkizisubiza ibintu I Rudubi kurushaho.
Ibi ariko bituma abantu bibaza impamvu n’ubwo ikibazo cyaba icy’impunzi zahungiye mu Rwanda u Burundi butabyifuza ,ni mpamvu ki u Burundi butivovotera Uganda cyangwa Tanzania kandi naho hari izi mpunzi ndetse Tanzania ikaba inarusha u Rwanda impunzi nyinshi!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byanatera kwibaza impamvu u Rwanda rutajya rushaka kuganira n’u Burundi ku birego u Burundi burushinja nabwo ukumva harimo tena n’akantu kadasobanutse .
- Inzika n’inzigo zishingiye ku myumvire y’ivanguramokonk’imwe mu mbarutso y’amakimbirane
Hari ikintu muri aka karere k’ibiyaga bigari abantu bamwe bishyizemo kandi kigakomezwa n’abandi baba bagiha imbaraga kidafite .
Kenshi usanga ari wa muzi w’ivangura bantu ryazanywe n’Ababiligi mu buryo bari barise “Divide and Rule” cyangwa “Diviser pour régner “ mu mvugo za kizungu.
Tutibagiwe ko ibi abazungu b’abakoloni babizanye nk’imwe mu ntwaro yo gucagagura abantu mo ibice kugirango babone uko babategeka.
Bivugwa ko umwaduko w’abazungu b’abakoloni ubwo bageraga mu karere u Rwanda n’u Burundi biherereyemo basanze ibintu bitoroshye aho ubutegetsi bwariho bwa gakondo bwaziraga amacakubiri bakaza gusanga nta kuntu bari kubameneramo batabaciyemo ibice bakoresheje ivangurabantu cyangwa gutanga amahirwe ashingiye ku bukungu n’imibereho bo ubwabo.
Abo bakoloni b’abazungu babonaga ibi nk’intwaro izatuma abantu banga abandi babahora ugutoneshwa kwacuzwe n’uruhande rw’abakoloni noneho abandi bakiyumva nk’abagizwe ibicibwa,inzigo n’inzika zigahera aho .
Uyu muzi wa kamere y’ivangura rishingiye ku byiswe amoko mu Rwanda n’u Burundi rero utuma na nubu hari abashaka kwizirika ku butegetsi babeshya imbaga y’abo bayobora ko u Rwanda ruyobowe cyangwa ruba rugomba kuyoborwa n’aba ,ngo mu gihe u Burundi nabwo buba buyobowe na ba kanaka aba cyangwa bariya,ibintu wumva ko nta njyana.
Bitera kwibaza ni ryari abantu bazumva ko umuntu ari nkundi kandi akwiye kuyoborwa nk’umuntu aho kumufata nk’uturuka mu bwoko ubu cyangwa buriya kwanza.
Ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza na CNDD-FDD muri idewoloji yabwo berekana ko ngo “Abahutu b’i Burundi nibatihagararaho ku butegetsi bazigaranzurwa n’Abatutsi bo mu Rwanda bari ku butegetsi”!
Ubwo amahanga yandi [arimo n’u Rwanda ] bahirimbanira gushyira abaturage babo hamwe ngo bubake ibihugu byabo bizira amacakubiri ,Abarundi bo ntacyo bibabwiye kuko no mi Itegeko Nshinga ryabo mu kitwa Political Quota System twagereranya n’Isaranganyabutegetsi rishingiye ku moko bo baracyemera kubi hamwe usanga imyumvire y’Ababiligi babazaniye barayigotomeye bunguri badakacanze !
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nacyo kibazo gisa n’ikitoroshye kubonerwa umuti kuko u Rwanda rwishimira gukora uko rushoboye ngo rwubake ubumwe bw’abaturage barwo ariko Abarundi bagasa na wa wundi wuhagira umwana abandi bakamusiga ivumbi, mbega u Rwanda rurahoma u Burundi buti tukabihomora , ku nyungu utamenya ikizihishe inyuma,ariko hatabuzemo ukuboko kw’abazungu kubiri inyuma.
Impamvu yabyo ariko niya politiki twavuze yo gutunga agatoki kamwe wirengagije izindi 4 zikureba mu maso hawe . Aha byanatera kwibaza duti :
- Ese muri aka Karere hari ubwoko cyangwa umuryango wategetse cyangwa uzategeka ukicara ku ngoma wose cyangwa wonyine ku ntebe udasangiye n’abandi benegihugu ?
- Ese abiyita ko basangiye ubwo bwoko [ nk’abarundi babyemera batyo ] ntabwo bo bajya basubiranamo ubwabo nk’abantu,ubu Abarundi bicwe cyangwa bahunze nta bahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi?
- Ese u Burundi bushaka kuvuga ko u Rwanda rutariho bwo bwaba ari Paradizo ?
- Ese yaba u Rwanda cyangwa u Burundi hari igihugu cyakwimura ikindi ku ikarita y’isi wenda u Rwanda rukajya kwibera ku mubumbe wa Mars u Burundi bukajya kuri Jupiter ?
- Ese mu biriho byose n’ibyabaye mu Burundi iki gihugu cyo cyumva gifite ruhare ki mu kwikemurira ibibazo,cyangwa bwibwira ko u Burundi buzubakwa n’ibitutsi batuka u Rwanda birirwamo bakararamo?
4.U Rwanda rujya rugwa mu makosa ruba rukoreshwa no gusuzugura ibihugu bituranye kuko rubirusha imbaraga
Kimwe mu makosa u Rwanda rukorera ibihugu bituranyi ni ukwiyizera rugasa n’urukabya kubera imbaraga mu bya Politiki na Gisirikare ndetse n’Ubukungu ruba rwitwaza rugasa n’urusuzugura ibihugu duturanye.
Ndatanga ingero kandi ingero zifatika za hafi aha :
- Ese buriya iyo u Rwanda rufata General Nkudamihigo Laurent wa Kongo rusa n’urushaka gutanga umusanzu wo kuzana amahoro muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo ntikwari ugusa no kwishinja ibyo rwaregwaga ko ari rwo nyirabayazana mu kibazo cya Kongo ?
- Kuba General Jean Bosco Ntaganda yaruririjwe indege i Kanombe International Airport [ nubwo bivugwa ko yifatishije ubwe ku giti cye ] bamujyana The Hague nabyo byasigiye isura mbi u Rwanda yo kuba rwarerekanye ko rwafata kandi rugakemura buri kimwe mu bibazo by’akarere rushatse mu gihe Ingabo za Loni Monusco zari zarahuswe gufata uyu mu General wari utoroshye mu ntambara z’Uburasirazuba bwa Kongo ,muri Kivu zombi yaba iya Ruguru cyangwa iy’Amajyepfo.
- Mwibaze ukuntu u Rwanda ruhora rufata bajeyi abasirikare ba Kongo birirwa bakinira ku mipaka yarwo ngo basinze bambuka imipakan’ibibunda byabo……
Yewe Rwanda uranshimisha ariko hari nubwo umbabaza .
Utuntu nk’utu nitwo dutuma Abarundi bifata bakanishyiramo ko u Rwanda rwabasaba imbabazi ku bintu bidasobanutse, byuzuyemo amatiku gusa .
Ntekereza ko hari n’uzasinda izi nda za bukuru u Rwanda rutanga maze akarutera n’ubwo u Rwanda ruvuga ko bitamuhira ariko burya aba yaguteye kandi yagutesheje igihe n’umutwe.
5.CNDD-FDD yatangiye umugambi wayo ku Rwanda kuva kera !

Iyo urebye ukuntu ikibazo cy’imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru n’intureka cyateje mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi ,icyo gihe hari mu 2014 uhita ubona ko u Burundi butigeze na rimwe bushaka kwiyegereza u Rwanda.
U Burundi kandi bwari bwariteguye kera gusebya no guharabika u Rwanda kandi ku rwego rudasanzwe ,nyamara u Rwanda rukagirango ahari aba bashingantahe barakina,[ niko mbibona].
Mu nkuru dusanga mu Kinyamakuru The EastAfrican cyo kuwa 25 Ukwakira 2014, itubwira ko mu kiyaga cya Rweru u Rwanda rugabana n’u Burundi icyo gihe havugwaga iboneka ry’imirambo iboheye amaboko inyuma .
Ikibazo cy’iyi mirambo u Burundi bwifashishije Umushinjacyaha wabwo mukuru wari uriho icyo gihe Bwana Valentin Bagorikunda bwatangaje ku nta shiti iyo mirambo yari yariciwe mu Rwanda .
Nta n’isoni u Burundi bwari bufite kuko butanatinyaga kwivugira ko [ Abarundi ] batagira uburyo bwo kwica baboshye amaboko bagashaka kugaragaza ko iyo ngo sisiteme yo kwica ari iyo mu Rwanda ugahita wibaza niba hari ubwicanyi bwavumbuwe n’u Rwanda ku isi bubaho .
Nyamara ibi byaje kunyomozwa n’ubwicanyi ndenga kamera bwakurikiye ukwiyongeza manda ya 3 kwa Bwana Petero Nkurunziza, kwakurikiwe n’ubwicanyi butagira izina bwakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagerageje kwamagana manda ya 3 ya Petero Nkurunziza .
Ubwo bwicanyi bwibasiraga amakaritsiye atuwe na benshi mu bagaragaye cyane mu myiyerekano yamaganaga ubwo bwikanyize cyane cyane nka karitsiye Musaga n’ahandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
6.Amaherezo ya byose u Rwanda n’u Burundi bitegerezwa kubana neza cyangwa nabi ariko bikabana nta yandi mahitamo
Niba hari ibihugu bivandimwe ku isi byangana urunuka kurusha ibindi byose bibaho kuri uyu mugane ni Korea y’Epfo na Korea ya Ruguru .
Ibi bihugu nibyo bihugu bifite umupaka muremure urundanijweho abasirikare benshi n’ibitwaro bya kirimbuzi byinshi kuri iyi isi ya rurema.
Ni nawo mupaka ufite mines nyinshi cyane ziteze mu butaka bwabo. Kenshi bajya banakozanyaho bakoresheje amagambo ,aho Korea y’Epfo iherutse kumanika indangururamajwi karundura ku mipaka yabyo byombi ikajya irangurura ibitutsi na poropaganda yohereza muri Korea ya Ruguru ,ibintu Korea ya Ruguru yahise itegura ibibunda byo guhanura izo ndangururamajwi ariko abadipolomates b’ibyo bihug bakabakiza ishyano ritaragwa.
Ni nka za Cameras u Burundi buherutse kumanika zireba mu Rwanda,buriya mwazajya kubona mukumva u Rwanda rwabihanuje amabombe.
Nubwo u Burundi bwatuka cyangwa bwasebya u Rwanda gute ,kandi n’ubwo u Rwanda rwaba rukomeye gute kurusha u Burundi nkuko bamwe babyibwira ,ariko uko byagenda kose abaturage bo mu bihugu byombi barakeneranye ku rwego rwo hejuru,rwose abayobozi bajye bashyira mu gaciro bigengeserere inyungu z’abaturage ba nyarucari,biberaho mu buzima busanzwe,babyitwararike.
Rwose umuti si ugufunga imipaka ngo abaturage badahahirana. Bisa no kudatekereza. Ibi bihugu bikwiye kwigira kuri Korea zombi aho zirengagije ukurasana kwa hato na hato no kuba byaracanye umubano ariko bikavuga biti “Reka dusige agace abaturage batitaye mu mateshwa ya politiki z’amakimbirane yacu tubashyirireho aho bahurira bagahahirana,agace ka Keasong Industrial Zone KIZ mu magambo ahinnye”!
Umupaka wa Kaesong ni urugero abazungu bagaragaza ko barusha abirabura imibare . Kuko ikigomba kurebwa ni inyungu z’umuturage usanzwe utanazi ibya dipolomasi na polotiki zo gusuzugurana gukorwa n’abategetsi aba cyangwa bariya maze we akamera nka za nzovu zirwanira ahantu ubwatsi bukaharenganira.
Namwe mwibaze kuba abaturage baturanye ku misozi yombi bashobora umwe gusonza ntahahire undi murumva ko biteye isoni.
Abarundi bakeneye u Rwanda babyanga babyemera nkuko u Rwanda n’ubwo nta ruhare rufite mu kurebana ayingwe n’u Burundi narwo rukeneye u Burundi mu buzima busanzwe.
Kuva na kera ibi bihugu ni ibivandimwe kandi binavugwa ko byemera Imana,bikavuga ururimi rumwe ,hamwe n’umuco umwe .
Birababaje kubona nta rwego na rumwe rwaba urwa sosiyete sivile nka za Kiliziya cyangwa umuryango mpuzamahanga urahagurukira iki kibazo,ngo tubone ko gihawe imbaraga.Habe n’Itangazamakuru ryatereye agati mu ryinyo.
Ese gutungana intoki kwa rumwe mu mpande zishyamiranye nk’u Burundi hano n’u Rwanda hariya buri ruhande rwitagatifuza bizakemura iki kitari uguhoza umuturage mu rungabangabo?
Uyu mwaka utaha wari ukwiye gutangirana ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi bikarangiza amakimbirane bafitanye,nta yindi nzira yindi ihari yakoroshya ikibazo,ariko u Burundi bufite umukoro ukomeye wo gukemura ibibazo bufite imbere nta kugihunga no kukitirira abandi kuko u Burundi buzubakwa n’Abarundi nkuko ari nabo bazabwisenyera nibatitonda.
Itangazamakuru naryo kandi rikwiye gukura amaboko mu mufuka rikandika rigafasha abaturage b’ibihugu byombi kongera kwunga ubumwe,aho kwirirwa rikongeza inzangano,riterana amagambo nk’irisuka amavuta mu muriro .
Nizo nshingano zacu kandi nihaba guhagurukira rimwe bizakunda maze twiyubakire akarere k’ibiyaga bigari kazira amakimbirane kandi gahahirana nta kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall David Eugene/ Bwiza.com


