Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugiye kuvamo agatotsi

Sangiza iyi nkuru

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ushobora kuba ugiye kuba mwiza bitewe n’ubushake bwo kunoza ubutwererane perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bakomeje kugaragaza.

Ubwo aba bakuru b’ibihugu bagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi,i Paris mu Bufaransa,Perezida Macron yavuze ko ibyaranze umubano utari mwiza hagati y’ibigugu byombi bikwiriye kuba isomo ryo guharanira ko habaho umubano mwiza mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Turashaka gufatanya kubaka haba mu bijyanye no guhanga udushya, ba rwiyemezamirimo, ibijyanye n’uburezi,ururimi na politiki.Ibi nibyo umubano w’ibihugu byombi ukwiye gukomerezamo ukarenga ibisanzwe by’ahahise.”

Perezida Kagame yashimiye Macron uburyo yamwakiriye maze anaboneraho umwanya wo gushimangira ko uyu mubano ugaragaza uburyo bushya bw’imyumvire y’uburyo bwo gushyira hamwe kandi ko uzagirira akamaro ibihugu byombi na Afrika muri rusange.

Ati”Buri ruhande rukwiriye gukomeza kugira uruhare rwarwo mu rwego rwo kugira ngo bizane inyungu ku mpande zombi ndetse na Afurika yose muri rusange.

Perezida Kagame kandi yagarutse kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo wifuza kwiyamamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa(OIF).

Kuri iyi ngingo yagize ati”u Rwanda ntirwahwemye kuba umunyamuryango wa Francophonie.Muri ibi bihe bishya niyo mpamvu tuba twatanze Mushikiwabo nk’umuyobozi ngo ashyigikirwe”

Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito izwi nka VivaTech.

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa umaze igihe kinini warajemo agatotsi bitewe n’ibirego birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukingira ikibaba abayigizemo uruhare u Rwanda rurega u Bufaransa.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *