8559044005_cf7c13658f_b

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora kurushaho kuzamba

Sangiza iyi nkuru

Icyizere cyo kongera kubyutsa umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyongeye gukendera nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashyizeho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mushya, Dr Edouard Bizimana, benshi bemeza ko ari umuntu wamunzwe n’amacakubiri n’ivanguramoko, bikomeje kuranga bamwe mu bayobozi bo mu Biyaga Bigari.

Ku itariki ya 5 Kanama 2025 nibwo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakoze iminduka muri guverinoma akuramo minisiteri ebyiri muri 15 zari zisanzwe, ashyiraho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya, Dr Edouard Bizimana, umunsi umwe nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, Nestor Ntahontuye wasimbuye kuri uwo mwanya Gervais Ndirakobuca wagiye kuyobora Sena.

Ishyirwaho rya Dr Bizimana ryishimiwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu Burundi barimo Umujyanama wa Perezida, Willy Nyamitwe, wamwifurije akazi keza ko gukomeza guteza imbere inyungu z’u Burundi mu mahanga, ariko kuri bamwe mu Barundi n’Abanyarwanda bamuzi basanga akarere kongeye kugwisha ishyano.

Umurundi Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu utaracanye uwaka na Guverinoma ya CNDD-FDD  kuva muri za 2015 na mbere yaho, yanditse kuri X ati: “Hamwe na Albert Shingiro, twari dufite Minisitiri w’ububanyi n’amahanga uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Hamwe na Édouard Bizimana, umuntu urangwa n’amacakubiri. Yanga cyane u Rwanda, azashobora gufasha kugabanya amakimbirane mu karere?”

Capturey

Ubutumwa bwe bwaherekejwe n’ibihamya by’ibyo avuga by’amagambo Minisitiri Bizimana yagiye atangaza kuri X birimo imvugo zumvikanamo amacakubiri n’ivangura nk’aho yigeze kwandika ati: ” Ni gute Nduhungirehe, Umuhutu wo mu Rwanda yabaye Umuvugizi w’Abatutsi b’Abanyekongo….”

Yigeze kwandika kandi, ubwo Abanyarwanda 796 bari baraheze mu mashyamba ya Congo bakirwaga mu Karere ka Rubavu batashye, ko ibizababaho mu Rwanda bitazwi ndetse ko benshi muri bo bazicwa.

Bamwe mu Banyarwanda bamuzi na bo bahise bagira icyo bavuga kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mushya w’u Burundi wasimbuye Albert Shingiro, wari umaze igihe kirekire kuri uyu mwanya.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana, abinyujije kuri X yanditse ati: ” Bwana Edouard Bizimana ni umuhezanguni uzwi ku Isi yose. Mutegereze murebe.”

Capture 1

Uwitwa Christa Mongi Muhangi uvuga ko yavukiye i Ngara muri Tanzania agakurira i Lubumbashi n’i Bujumbura, we yanditse ati: “Ishyirwaho rya Edouard Bizimana, wamunzwe n’inzangano zishingiye ku moko, ni igitutsi kuri dipolomasi n’amahoro mu karere. Iri hitamo ryerekana ko CNDD-FDD idashaka ubwiyunge cyangwa umutekano, ahubwo ikomeza ingengabitekerezo y’uburozi. U Burundi buri kwerekeza mu rukuta.”

Dr Edouard Bizimana ni muntu ki?

Dr. Edouard Bizimana yavukiye mu Burundi ku itariki 10 Gashyantare 1968 (Imyaka 57), akaba ari umugabo wubatse ufite abana bane.

Afite impamyabumenyi ya Bachelor of Arts muri Modern English Letters yakuye muri Kaminuza ya YaoundĂ© muri Cameroun mu 1998, akagira Master’s degree na PhD mu mibanire mpuzamahanga yakuye muri International Relations Institute of Cameroon (IRIC).Iyi Doctorat yibanze ku “Amakimbirane yitwaje intwaro no kurengera ibidukikije mu Karere k’Ibiyaga Bigari”

Mu rugendo rwe rw’amasomo, Bizimana yimenyereje akazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cameroun, Mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri rya Cameroun, no muri Diplomatic Studies Institute muri Cairo.

Mu 2004, yinjiye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi nk’umujyanama w’umuyobozi mukuru ushinzwe ubufatanye n’u Burayi na Amerika ya Ruguru.

8559044005 cf7c13658f b

Nyuma yaje kuba umuyobozi wungirije wa protocole mu biro bya Visi Perezida wa kabiri (2006), n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Burundi i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (2007–2010).

Mu mwaka wa 2012, yashinzwe imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kandi nyuma agirwa umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’imitwe ya politiki (FDP).

Kuva muri Kamena 2012, Bizimana yabaye Ambasaderi w’u Burundi mu Budage, aho ngo yagize uruhare mu gushimangira ubufatanye bw’igihugu cye n’ibihugu byinshi n’abafatanyabikorwa mu Burayi.

Dr Bizimana yasimbuye Ambasaderi Albert Shingiro wakoze ibishoboka mu kugarura umubano mwiza n’ibihugu by’ibituranyi no guteza imbere gusubiza u Burundi ku ruhando mpuzamahanga nyuma y’imyaka y’ubwigunge.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *