Umubare munini wabari mu isi basenga Imana nyamara ntibazi ngo ibahe?

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bavuga ko basenga Imana imwe ugasanga bayisenga muburyo bunyuranye, muri iyi nyandiko turifuza kuvuga kuri Ndiho, Imana ivugwa muri Bibiriya.
nubwo abantu bayikunda bakemera ko ishobora byose ntakiyinanira. Itabara uyitabaje wese. N’ Imana yumva kandi ireba, Imana iruta ibindi byiyita Imana (ibigirwa Mana).
Iyo uganiriye na bamwe mu bayoboke b’amatorero cyangwa amadini ukababaza aho Imana iba baguha ibisubizo binyuranye. Hakaba n’igihe ugiye mu masengesho bamwe bita amateraniro, ukumva hari usenze ngo “Mana uri mu Ijuru manuka uze turagutumiye ubane natwe, Manura Umwuka wera umuducunshumureho”.
Reka turebere hamwe aho Imana iba.

  1. Icyo abanye dini babivugaho
  • Imana iba mu ijuru
  • Imana iba mu mutima
  • Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda

Ariko ibyo bahuriraho usanga aruko Imana iba mu Ijuru. Iyo ukurikiye usanga na bamwe mu bayobozi b’amadini cyanga amatorero badahuza kuri iki kibazo. Byaba byiza rero turebeye hamwe icyo Bibiriya ibivugaho, kugirango tugire igisubizo kimwe duhuriyeho.

  1. Icyo Bibiriya ibivugaho

Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye Isi nayo ni intebe y’ibirenge byanjye” Yesaya 66:1. Aha rero birumvikana ko, Imana ifite ubushobozi bwo kuba yicaye mu Ijuru ibirenge byayo biri mu Isi, bityo ukaba utasenga ngo ngwino ubane natwe Mana wumve gusenga kwacu, ubwo se wowe ahantu ibirenge bwawe biri bakubwiye ngo ngwino ubane natwe ntiwakumirwa? Haricyo se utakumva bavuga kandi ariho ibirenge byawe biri.
Nazamuka nkajya mu Ijuru uriyo, nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uriyo, nakwenda amababa y’umuseke ngatura ku mpera y’inyanja, aho naho ukuboko kwawe kwahanshorerera, ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira Zaburi 139:8-10. Bibiriya iratwereka ko Imana ishobora kubera hose icyarimwe.

  1. Icyo Gatigisimu ibivugaho

Gatigisimu n’igitabo Kiriziya gatorika ikoresha yigisha iyoboka Mana. Icyo gitabo kigisha gikoresheje ibibazo, noneho kigatanga n’igisubizo kuri buri kibazo. Ku kibazo “Mungu abahe?”: Mungu aba hose yumva byose kandi azi byose.
Nkuko tumaze kubyumva, Bibiriya igaragaza ko Imana ibasha kubera hose icyarimwe igahuza na Gatigisimu, nta nahamwe Imana itagera, kandi nta nakimwe twayihisha. Iyo uvuze ngo iba mu Ijuru, cyangwa ukayihamagara ngo nize, cyangwa se ngo n’isuke Umwuka wera, kandi Yesu yaravuze ati ngiye kuboherereza umufasha, ariwo Mwuka wera, umuntu yakwibaza Imana ubwira iyariyo. Ntabwo ari Imana ya Isiraheri yaba ari iyindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Victor Kayigana @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *