Umusaza witwa Meshuku Mapi Mukari uzwi nka Laibon ku myaka ye 102 avuga ko yahisemo gushinga ishuri rye bwite kugira ngo abuzukuru be basaga 70 n’abana be barenga 60 babone aho babona serivisi z’uburezi. Uyu musaza kuri ubu ufite abagore umunani avuga ko mu rugo rwe abantu babanye neza, nta bushyamirane ariko ngo yasanze ari ngomwa gushinga ishuri cyane ko ngo yabonaga ab’iwe barasigaye inyuma mu burezi. Uyu musaza ukomoka mu miryango y’aborozi mu Karere ka Monduli, mu Ntara ya Arusha yabwiye EATV ko yasanze abo mu muryango we bari gumiye mu byo korora inka, bakibagirwa uburezi, bityo ko kwiga ari ngombwa. Laibon avuga ko iri shuri rzagirira akamaro abuzukuru be n’abandi bana b’abaturanyi. Avuga ko kandi umuryango we wamaze kugana ubukirisitu ukava mu mico yibasiraga abagore ndetse n’irindi hohoterwa ryabakorerwaga.


