Umubyeyi wo muri Mozambique mu Karere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado, Zainabo Soumaile, yise umwana we izina ry’Ikinyarwanda, Mahoro, nyuma yo gufashwa n’Ingabo z’ u Rwanda (RDF), zamukuye ahakomeye. Uyu mubyeyi uri mu bavanwe mu byabo n’ibitero by’ibyihebe, TNT ku mashusho yashyize kuri Twitter, arimo ko yari agiye kuhasiga ubuzima bitewe n’ibibazo yari yagize ari kubyara. Zainabo w’imyaka 24 yabashije kubyara neza afashijwe na RDF, abyara umwana w’umukobwa w’ibiro 3.2, ava kwa muganga asubira iwe mu Karere ka Palma mu cyaro cya Quitunda. Yajyanwe kwa muganga na RDF kuwa 27 Nzeri mu bitaro biri ahitwa Afungi, amara iminsi ibiri atarabyara. Zainabo yarabazwe, abayara neza, ahitamo gusaba RDF ko ” Umwana wanjye yahabwa izina ry’Ikinyarwanda kuko ingabo zabo zanyitayeho, zarantabaye.” Uyu yaje gusezerwa mu bitaro nyuma y’iminsi umunani, maze RDF kuwa 8 Ukwakira, we n’umwana we bameze neza, baraherekezwa bajyanwa iwabo mu Mujyi muto wa Palma. Abapolisi n’abasirikare b’ u Rwanda bari muri Mozambique, aho bari guhashya ibyihebe byari byarazengereje Intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’igihugu.


