Umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze ubusabe bwa R. Kelly bwo gusohoka muri gereza ngo ajye gukomereza igifungo mu rugo, nyuma y’uko abunganira uyu muhanzi bavuze ko hari umugambi wo kumwica uri gutegurwa.
Abunganira R. Kelly batangaje ko uyu muhanzi aherutse kujyanwa mu bitaro nyuma yo guhabwa imiti irengejeje urugero n’abashinzwe gereza, ndetse banashinje bamwe muri abo bakozi kuba barashatse gukoresha indi mfungwa ngo yice R. Kelly, bakamuha uburenganzira bwo kurekurwa nk’ishimwe.
R. Kelly, witwa Robert Sylvester Kelly, ari kurangiza igifungo cy’imyaka 30 muri gereza ya Butner, North Carolina, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucuruza abantu no gushora abandi mu busambanyi.
Umucamanza Martha Pacold yanze ubusabe bwe kuwa Kane, tariki 19 Kamena 2025, avuga ko nta bubasha afite kuri uru rubanza.
Ubushinjacyaha bwagize ibyo buvuga kuri ibi birego, bubyita “ibitihutirwa kandi bisa n’ikinamico”, bunavuga ko “bitesha agaciro igihano cyahawe Kelly kubera ibyaha bikomeye yakoze.”
Abunganira Kelly bakomeje kuvuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, basaba urukiko kubwitaho byihuse. Bavuga ko nyuma yo guhabwa imiti irengeje urugero, R. Kelly yagiye mu bitaro ariko nyuma akajyanwa mu kato nubwo abaganga batari babyemeye.
Ikigo gishinzwe imfungwa muri Amerika cyatangaje ko kidatanga amakuru ku mibereho y’imfungwa no ku manza zigikorwa.
Abunganira R. Kelly bavuga ko bari no gusaba imbabazi z’umukuru w’igihugu ngo arekurwe.


