AA1yzSWg

Umucyo wa Bayern Münich ku bivugwa ko yasheshe amasezerano ya ‘Visit Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Bayern Münich yatangaje ko itigeze isesa amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu Budage.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangaje icyiciro gishya cy’imikoranire kigomba kwibanda ku guteza imbere impano z’abakiri bato, nyuma yo kuvugurura amasezerano bari basanzwe bafitanye.

Ibinyamakuru birimo Deutsche Welle byari byatangaje ko kwibanda kuguteza imbere impano z’abakiri bato byakurikiye icyemezo cya Bayern Münich cyo guhagarika ‘Visit Rwanda’, nyuma y’igitutu iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu Budage yashyizweho n’abarimo Guverinoma ya RDC isanzwe ifitanye amakimbirane n’u Rwanda.

Bayern Münich mu itangazo yasohoye, yavuze ko ibyo kuba yarahagaritse imikoranire yayo na RDB atari ukuri.

Iti: “Ejo hashize FC Bayern yatangaje ko hari iterambere rigaragara rimaze kugerwaho mu bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Iterambere mu Rwanda  (RDB). Ibitangazamakuru bimwe mu nkuru zabyo, byagaragaje ko FC Bayern yaba yahagaritse imikoranire yayo na RDB. Ibi si ukuri.”

Iyi kipe yasobanuye ko icyabaye ari uguhindura ingingo zari zigize amasezerano ya mbere y’ubucuruzi yari ifitanye n’u Rwanda (aya Visit Rwanda), agasimburwa n’amashya yo guteza imbere impano za ruhago z’abakiri bato azageza muri 2028.

Yunzemo ko ikigiye kwibandwaho cyonyine mu mikoranire mishya izaba irimo na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, ari ukwagura irerero ry’umupira w’amaguru ifite i Kigali.

Muri 2023 ni bwo RDB na Bayern Münich bari basinyanye amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri Visit Rwanda, ibyakomatanywaga no guteza imbere impano z’abakiri bato.

Ni amasezerano  yatangiye kubyara inyungu, dore ko abakinnyi babiri b’Abanyarwanda ari bo Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, bari mu batoranyijwe mu ikipe ya FC Bayern Munich y’Abaterengeje imyaka 19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *