Kamananga Isaac, wari uzwi cyane mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, yapfuye azize uburwayi bw’umwijima na Diyabete.
Amakuru yibanze avuga ko Kamananga yaguye mu bitaro bya Musanze, aho yari arwariye, kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026.
Kamananga yari azwi mu muryango w’abafana ba Rayon Sports, aho yagaragaraga nk’umwe mu bafana bagaragaza urukundo rukomeye bafitiye iyi kipe.
Urupfu rwe rwababaje abakunzi ba Rayon Sports bari bamuzi, nubwo hataratangazwa amakuru arambuye ku bijyanye n’igihe azashyingurirwa.


