Jensen Huang, washinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Nvidia, yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO) warwo nyuma y’amakuru avuga ko yagiranye umubano wihariye n’umuyobozi w’ikigo cyo muri Singapuru ukekwaho gukorana n’inzego z’ubutasi z’u Bushinwa.
Ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, Nvidia yatangaje ko Colette Kress wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imari (CFO) ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa Nvidia butangije iperereza ku bivugwa ko Huang yaba yaragambaniwe n’inzego z’ubutasi z’amahanga, cyane cyane iz’u Bushinwa.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko Huang yari afitanye umubano na Alice Huang, umuyobozi muri Megaspeed, ikigo cyo muri Singapuru kigura utwuma twa Nvidia tugakoreshwa mu bigo bitanga ubushobozi bwo kubika no gutunganya amakuru ya mudasobwa.
Alice Huang akekwaho gukorana n’inzego z’ubutasi z’u Bushinwa, gusa ibyo birego ntibirahamywa n’urukiko.
Byongeye kandi, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Jensen Huang yari afite undi mubano wihariye n’umwe mu bakozi bakorana muri Nvidia.
Nvidia yatangaje ko yahaye ikigo cy’abanyamategeko Wachtell, Lipton, Rosen & Katz inshingano zo gukora iperereza ryigenga kuri ibyo birego.
Ibi bibaye mu gihe Nvidia iri mu bigo bifite agaciro kanini ku Isi, aho isoko ry’imigabane ryayo ryari rifite agaciro ka tiriyari 4 z’amadolari ya Amerika.


