Umugabo wa Teta Sandra yasubije abavuga ko afata umugore we nabi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wa Teta Sandra, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo yavuze ko nta nama akeneye ku kuba yafata neza umugore we, ashinjwa guhondagura.

Mu gitaramo kimwe yari yakoreye i Kampala mu ijoro, Weasel yavuze ko n’ahandi zirara zishya bityo ko atumva impamvu ari we abantu batunze intoki muri iyi minsi.

Yagize ati ” Urebye buri muryango ufite ibibazo. Ese kuki muri kumvugaho nk’aho munyitaho kundusha? Njye n’umugore wanjye tubanye neza kandi nta bufasha bw’uwo ari we wese nkeneye. Imbaraga zanyu muzikoreshe ku bindi bintu.”

Weasel na n’ubu aracyakahana ko atakubise Teta Sandra, kuri ubu wamaze kumuta akisubirira iwabo mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umugabo wa Teta Sandra yasubije abavuga ko afata umugore we nabi
    Uy’umugabo uvuga ko adakeneye inama z’Abamukunda! Yibuke ko umutwe umwe wifasha ibisazi! Kubwibyo niyemere inama zabagenzi be nibwo muriwe azabona Amahoro.

  2. Umugabo wa Teta Sandra yasubije abavuga ko afata umugore we nabi
    Uy’umugabo uvuga ko adakeneye inama z’Abamukunda! Yibuke ko umutwe umwe wifasha ibisazi! Kubwibyo niyemere inama zabagenzi be nibwo muriwe azabona Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *