KYB33GK5WZML5F2W4T4IYD3SEQ

Umugabo wo mu Buyapani uhemberwa gukora ubusa akomeje gutangaza benshi

Sangiza iyi nkuru

Shoji Morimoto, umugabo w’imyaka 38 utuye i Tokyo mu Buyapani, afite akazi abantu benshi bashobora gufata nk’inzozi: yishyurwa amafaranga kugira ngo agumane n’abantu nta kindi akora.

Morimoto yishyurwa 10,000 yen (100,000 Frw) buri gihe umuntu amukeneye. Ntiyigora, yicara cyangwa agendana n’umukiliya, icyo akora ni ukuba aho umukiliya amukeneye, atamutegeka kuvuga cyangwa gukora ikindi kidasanzwe.

Ati: “Uburyo bw’akazi kanjye ni ukwikodesha. Nta kindi nkora uretse kuba aho umukiliya ansabye kuba, nta gikorwa kindi nsabwa gukora.” Ubu amaze gukorana n’abantu basaga 4,000 mu gihe cy’imyaka ine ishize.

Morimoto akunzwe cyane ku rubuga rwa Twitter aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 250. N’abakiliya bamukodesha keenshi, harimo n’umwe wamukodesheje inshuro 270.

Akazi ke kamujyana ahantu hatandukanye. Hari uwo bagiye mu busitani gukina ku ntebe izunguruka (see-saw), undi yamuherekeje kuri gari ya moshi amusezeraho amwenyura gusa. Ariko ntiyemera buri kintu cyose. Yigeze kwanga gusunika frigo, yanze no kujya muri Kambodiya. Ntiyemera kandi serivisi zishingiye ku gitsina.

Mu cyumweru gishize, Morimoto yahuye n’umukobwa w’imyaka 27 witwa Aruna Chida, ukora mu bijyanye no gusesengura imibare. Yifuzaga kwambara umwambaro wa gakondo w’Abahinde (sari) ariko agatinya ko inshuti ze zamutera isoni. Ahitamo gukodesha Morimoto ngo amube hafi.

Ati: “Iyo ndi kumwe n’inshuti zanjye numva ngomba kuzishimisha, ariko hamwe na Morimoto si ngombwa kuvuga byinshi.”

Morimoto mbere yakoraga mu nzu isohora ibitabo, ariko bakamunenga ko “nta kintu akora.” Yahise atekereza ko ashobora gukora akazi gakomeye ko kwishyurirwa gukora ubusa.

Uyu munsi, akazi ke ko “gukora ubusa” ni ko kamutunze we n’umuryango we umugore n’umwana. Ntiyigeze avuga amafaranga nyayo abona ku kwezi, ariko yavuze ko abona abakiliya umwe cyangwa babiri ku munsi.

Mu gihe yari i Tokyo ku wa Gatatu, “Akora ubusa,” Morimoto yagarutse ku buryo abantu bumva ko ari ngombwa guhora hari icyo ukora kugira ngo ube ufite agaciro.

Ati: “Abantu batekereza ko ibyo nkora bifite agaciro kuko bibagirira akamaro, ariko ntibikwiye guhora tugomba kuba abantu b’ingirakamaro. Hari igihe ari byiza cyane ‘kudakora’.

62WVREXVFFMXLB6IZFKMXE4VQM TV2JSZIMBVLA7DLDCUFPUVCJB4 KYB33GK5WZML5F2W4T4IYD3SEQ 1 PSB4TN5HQBNI5GKSFMKMLKPOXE

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *