Umugabo yafatiye undi mu cyuho aryamanye n’umugore we ahita amwivugana

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 27 Nzeri, abaturage bo muri Zone ya Kiwalimu, Paruwasi ya Wampewo mu Mujyi wa Kasangati, ho m Karere ka Wakiso, rwagati muri uyu Uganda, baguye mu kantu ubwo umugabo yivuganaga umusore nyuma yo kumufata aryamanye n’umugore we mu rugo rwabo.

Umusore ukekwaho kuba ari mu myaka 20, yari aryamanye na Nowerina Nassozi w’imyaka 32, ubwo umugabo we, Charles Nkubi w’imyaka 50, yinjiraga mu nzu akamukubita ikintu mu mutwe.

Ubwo iyi nkuru yasohokaga kuri uyu wa Mbere, umwirondoro wa nyakwigendera wari utaramenyekana neza. Ariko, umuvugizi wungirije wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, avuga ko Nkubi yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi nk’uko tubikesha urubuga rwa Spyreports.

ASP Owoyesigyire ati: “Ukekwaho icyaha yafatiye nyakwigendera mu cyuho n’umugore we Nassozi mu nzu ye. Biravugwa ko Nkubi yafashe ikibando agakubita uyu mugabo inshuro nyinshi mu mutwe ahita amwica”.

Owoyesigyire yongeyeho ko “bazagena ibyaha ukekwa azakurikiranwaho nyuma yo kumenya niba icyo gikorwa ari icyaha yatewe n’urukundo cyangwa yagikoze nkana”.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umugabo yafatiye undi mu cyuho aryamanye n’umugore we ahita amwivugana
    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

  2. Umugabo yafatiye undi mu cyuho aryamanye n’umugore we ahita amwivugana
    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *