Umugabo witwa Vincent Aliganyira wo mu cyaro cya Karusigwa mu Karere ka Kagadi muri Uganda ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranweho gukubita isuka mu gahanga k’umugore we, Omuhereza Katwesigye akamwica amuziza kumuhatira kwitaba telefoni yakemangwaga.
Aba bombi nk’uko abaturanyi babwiye Chimpreports, bari bamaze umwaka babana ariko bakaba batari bakabyaye umwana.
Aliganyira ubwo yahamagarwa, umugore we yaketse ko ahamagawe n’inshoreke, amusaba kwitaba telefoni, undi ahita amukubita isuka bahingisha mu mutwe, ahita apfa.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kagadi, Ojara Romeo Oneck yavuze ko ubwo bageraga ahabereye icyaha bahasanze ibimenyetso byinshi bishobora kuzahamya uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi.
Umuramo wa Katwesigye wahawe benewabo ngo ushyingurwe.
Telefoni ziri mu bikomeza gukurura ibibazo byinshi mu ngo, bikaba intandaro y’ihohoterwa.


