Umugabo yari yivuganye umugore we bapfa kugona

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyo muri Nigeria cyatangiye iperereza ku mugabo wabonywe akubita umugore we nk’uko byatangajwe n’iki gipolisi.

[ad id=”44145″]

Iki gipolisi gikorera ahitwa Nasarawa kivuga ko umugabo w’imyaka 30 witwa Tukur Paul yahaswe ibibazo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kubonwa akubita umugore we, Jennifer Paul mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.

Abaturanyi b’uyu muryango babashije gutabara bagahagarika uyu mugabo mbere y’uko umugore akomeretswa bikabije. Nk’uko ibyavuye mu iperereza rya polisi bivuga, ngo Tukur yatashye kare ariko yiriwe mu bibazo.

Mu kugera mu rugo yahise ajya mu buriri araryama, aza gukangurwa n’umugore we wamubwiraga ko ari kugona cyane, undi ahita arakara atangira kumukubita.

[ad id=”44145″]

Tukuru mu kubazwa na polisi, yavuze ko yarakajwe no kuba umugore we Atari yigeze amubaza uko yiriwe uwo munsi wose ahubwo agahitamo kumubuza gusinzira.

Jennifer nawe mu kwiregura, yavuze ko yarakajwe nuko umugabo we agona. Usibye ibyo ariko, ngo uyu mugore yari yanarakajwe no kuba umugabo we yari yabuze umunsi wose atigeze amubwira aho yagiye.

[ad id=”44145″]

Aba bantu ngo bamaze imyaka 9 bashyingiranwe ndetse bakaba bafitanye abana batatu nk’uko iyi nkuru dukesha crazynews isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *