Umugabo yasabye gatanya nyuma y'iminota 15 asezeranye n'umugore we.

Sangiza iyi nkuru

Mu birori byakataraboneka byari byahuje inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi byabereye i Dubai ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2018, umusore yabenze umugeni nyuma y’iminota 15 basezeranye.

Intandaro yitandukana ryaba bageni ryaturutse ku mafaranga angana n’ibihumbi 50 000 bya ma Dh amafaranga akoreshwa muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, yari gutangwa na Se w’umukobwa kugirango afashe mu migendekere myiza y’ubukwe bwabo, gusa ayo mafaranga ntaboneke bigatuma uyu mugabo afata icyemozo cyo guhita atandukana n’uyu mugore bataragera no murugo.

Nyuma yizi nsanganya zabereye i Dubai inshuti n’umuryango w’umukobwa bajyanye ikirego mu rukiko rwa kisiramu rugendera ku mahame ya Sharia, kugirango harebwe niba koko ubusabe bw’uyu mugabo bukwiye.

Umucamanza wakurikiranye iby’uru banza yatangaje ko impamvu zitwangwa n’umugabo zidahwitse cyane ko ayo mafaranga avuga bavuganye kuzatanga adafite gihamya yayo ahubwo ko ari imipango yo kubenga uwo mugeni nyuma akigarurira ibye byose.

Yagize ati”kuba yasabye gatanya nyuma y’iminota 15 bivuzeko atigeze yiyumvamo umukobwa ahubwo afite ibyo yari akurikiye”

Ibintu nk’ibi ntibyari biherutse kumvika i Dubai doreko biheruka mu mwaka wa 2012 ubwo nabwo hari umusore wabenze umukobwa agasaba gatanya nyuma y’ubukwe kuberako ise w’umukobwa yamusabye guhita ajya mukazi ubukwe bukirangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *