Umugabo yigambye gushyingura umugore utwite ari muzima ku bw’umudepite

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Felix Ansah, usanzwe akora akazi ko gutwara abantu yabwiye urukiko rwo muri Ghana ko yashyinguye umugore utwite muzima ku mpamvu z’uwahoze ari umudepite mu gace kitwa Ashaiman, Alfred Agbesi.

Uyu mushoferi ubwo yari mu rukiko kuwa 13 Nzeri yabwiye urukiko ko mu bihe byashize yishe abantu benshi, barimo umugore utwite yashyinguye ari muzima ku nyungu zo gukorera imigenzo depite Alfred Agbesi.

Ansah usanzwe atuye ahitwa Weija mu murwa mukuru Accra, mu kiganiro cyitwa Maakye kuri televiziyo yitwa Onua mbere yo gutabwa muri yombi yari yavuze ko yishe abantu atavuze umubare.

Kubera ko ibyo byose yabivugiye kuri televiziyo, yahise atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza ryimbitse nk’uko byemezwa na CIP Godfeed Bampoe.

Mu rukiko ruyobowe na Rosemond Baah Torsu, umushinjacyaha yavuze ko ” Uregwa yiyemerera ko yashyinguye umugore utwite ari muzima ahitwa Ashiaman kugira ngo atangwe nk’igitambo mu nyungu za depite Alfred Agbesi.”

Umwunganira mu mategeko, Theophilus Donkory yahise asaba ko umukiliya we yarekurwa. Ni ingingo izafatwaho icyemezo kuwa 16 Nzeri 2021.

Mu gice cy’uburengerazuba bwa Afurika birazwi ko hari abemera cyane imbaraga z’ubupfumu ku kugera ku ntsinzi bityo bagatanga ibitambo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *