Umugereki wabujije Katumbi amahirwe yo guhatanira kuba perezida yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umugereki, Emmanuel Stoupis wigeze gushinja umuherwe Moise Katumbi kumwiba inzu ebyiri mu 2015, ndetse iyi dosiye ikaza kubuza Katumbi amahirwe yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2018, kuri ubu biravugwa ko nawe yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa Kabiri ushize, itariki 24 Ugushyingo, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Jean-Claude Muyambo umushinja gukoresha inyandiko mpimbano, ubufatanye mu iyicarubozo n’ubutekamutwe.

Mu 2015 Emmanuel Stoupis yari yatanze ikirego ashinja Moise Katumbi n’umunyamategeko wo muri Lubumbashi, Jean Claude Muyambo, abashinja kumuhuguza inzu ze ebyiri avuga ko yahawe nk’umurage.

Hakurikiyeho urubanza benshi bafashe nk’urubanza rwihwishwe inyuma n’impamvu za politiki birangira abaregwaga bahawe ibihano nk’uko tubikesha ikinyamakuru Media Congo.

Jean-Claude Muyambo yamaze imyaka ine muri gereza, naho Katumbi, wari urwaye, ahabwa uburenganzira bwo kubanza kujya kwivuza hanze y’igihugu, agezeyo agumayo kugeza mu 2019 ubwo yasubiraga muri Congo nyuma y’amatora kuko ubutegetsi bw’icyo gihe bwari bwanze ko asubira mu gihugu.

Kuri ubu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, aba bagabo bombi ngo barashaka gushyira ukuri ahagaragara, aho nyuma ya Muyambo, bivugwa ko Katumbi nawe yatangaje ko abamwunganira bitegura kwitabaza ubutabera.

Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, yongeyeho ko umuhungu we mukuru, Raphaël Katebe Katoto, nyiri imwe mu nzu zateje ibibazo, nawe yiteguye kujya mu butabera.

Ubwo babazwaga na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, Katumbi na Muyambo bemeje ko babaye inzirakarengane z’ibihimbano byateguwe n’uwahoze ari umuyobozi w’inzego z’ubutasi z’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *