Urukiko rwa Viriginia muri Leta zunze ubumwe za Amerika rwanzuye ko umugogo w’umwami Kigeli wa V Ndahindurwa ugomba gutabarizwa mu Rwanda
Ni nyuma yo kumva ubuhamya ku mpanze z’abo mu muryango wa Kigeli batandukanye, ubuhamya bwanateje impaka zitari ncye muri uru rukiko guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho bamwe mu bagize umuryango wa Kigeli bashakaga ko umugogo we watabarizwa muri Amerika mu gihe abandi bashakaga ko watabarizwa I Nyanza mu Rwanda.
Kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, nibwo uru rukiko rwongeye kumva ubuhamya bw’abari basigaye aho rwafashe umwanzuro ntasubirwaho w’uko umugogo wa kigeli V ndahindurwa ugomba kuzatabarizwa i Nyanza mu Rwanda aho yimikiwe.
Uru rukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga nta numwe mu banyamuryango ba Kigeli ufite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo kikaba ari cyo kigenderwaho ku mpande zombi zasaga n’izihanganye kandi bose baranganyaga ububasha.
Bamwe mu bari bashyigikiye ko Kigeli atabarizwa mu mahanga bavugaga ko mbere yo gutanga yavuze ko adashaka gutabarizwa mu Rwanda ariko urukiko rukaba rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byemeza ko yasize avuze ayo magambo, ibyo bikaba ari nabyo rwashingiyeho rwanzura ko agomba gutabarizwa mu gihugu cye yavukiyemo akimikirwamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.
Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


