Umugore afunzwe azira kwinubira urusaku rw'umusigiti

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo muri Indonesia yakatiwe gufungwa azira ko yinubiye icyo yise urusaku rw’umusigiti mu gihe baba bahamagarira abantu gusenga.

Iki gihugu cya Indonesia gituwe ahanini n’abo mu idini ya Islam. Uyu mugore witwa Meiliana w’imyaka 44 ukomoka mu Bushinwa ariko aakaba ari umu-Buddhist, yaciriwe urubanza aregwa gutua Imana, no gusuzugura idini ya Islam, kuko yasabye umusigiti uri aho atuye kugabanya ijwi ryo Gutora azana (Guhamagarira gusenga)

Igihugu cya Indonesia gifite imisigiti isaga 800.000, kandi buri musigiti umwe umwe muri iyo ugahamagarisha indangururamajwi zirangira inshuro eshanu ku munsi. Byabaye umuco kuri bose, ku buryo kubyinubira ari cyo kibazo.

Urukiko rwa Medan rwaburanishij uyu mugore ruvuga ko amagambo ye yarakaje Abasilamu cyane, bagashaka no kwihorera ku Bashinwa batuye hafi aho, n’abandi basngera mu yandi madini, cyae cyane aba-Boudhist.

Urukiko rwakatiye Melians mezi 18 y’igifungo, ariko umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu “Amnesty Interntaional” wabyamaganiye kure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *