Umugore usanga yaracurujwe mu gukobwa yasabye ko inkwano itareba umuhungu gusa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko wo muri Zimbabwe, Priccilar Vengesai, yibaza ko niba umugenzo wo gukwa ukwiye gukwirikizwa, akavuga ko imiryango y’umuhungu n’umukobwa yompi yari ikwiye gukwa kugira hagume uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Uyu munyamategeko yagejeje ikirego ku rukiko rushinzwe itegeko nshinga, asaba ko ikirego cye cyakwakirwa , kuko ngo uwo mugenzo uteye ukubiri n’uburengenzira bwe nk’ umuturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibinyamakuru bimenyesha ko igituma yifuza ihinduka ry’uyu mugenzo ari kugirango ntasubire kuba nk’uko byamugendeye mu gihe yubakaga ubwa mbere nkuko bigaragara ku nkuru ya BBC.
Yagize ati “Sinagiye mu byo kwumvikana ku giciro cy’inkwano. Sinigeze mpabwa amahirwe yo kubaza impamvu impano yasabwe ari uko yanganaga.
“Ibyo byakozwe byose byatumye niyumva nk’umuntu w’igicuruzwa, washizweho igiciro na ba se wabo, maze umugabo we akakiriha.
“Ibi byatumye ntakaza icyizere, mbere bituma umugabo niyumva nk’ igikoresho umugabo wanjye atanga uko ashatse kuko mbona ko yanguze.
“Mva mu muryango w’aba Shona, nkaba nifuza gukomeza kubaka igihe iki kibazo cyaba kirangiye.
“Kandi mu migenzo y’aba Shona, inkwano itangwa mbere y’uko ubukwe bwemerwa n’umuryango cyangwa yo kubana.
“Mu gihe inkwano itishyuwe , ababyeyi n’abagize umuryango ntibemerera bene umugeni gusezerana imbere y’amategeko.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *