Umugore utwite yivuganye umugabo we amuziza ifoto yashyize kuri facebook

Sangiza iyi nkuru

Umugore ukiri muto utwite yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi nyuma y’uko atereye umusore wamuteye inda icyuma bikamuviramo gupfa amuziza ko yashyize kuri facebook ifoto ari kumwe n’undi mukobwa nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri Kenya.

Igipolisi mu gace ka Kangemi cyavuze ko cyataye muri yombi umugore w’imyaka 19, utaratangajwe amazina, nyuma yo gushinjwa kwica umusore witwa Kelvin Ikatwa w’imyaka 25 wari inshuti ye.

Uyu nyakwigendera Ikatwa ngo yari umukinnyi wabigize umwuga w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Wazito FC. Uyu mukobwa akaba yarashinjijwe icyaha kimwe rukumbi cy’ubwicanyi nk’uko WWWNews dukesha iyi nkuru ivuga.

none_8400
Ikatwa n’umugore we wamwivuganye

Ibya mbere byavuye mu iperereza rya polisi byagaragaje ko hari kuwa Kane ahagana saa 10:30 z’amanywa ubwo Ikatwa yashyiraga ifoto kuri facebook ari kumwe n’undi mukobwa, maze yataha nka saa 3:30 nyuma ya saa sita uwo mukobwa uri mu maboko ya polisi agahita atangira kumwuka inabi amubaza iby’iyo foto.

Hakurikiyeho imirwano maze mu guhangana umukobwa afata icyuma agitera nyakwigendera mu ijosi, maze nyiri inzu bakodeshaga yumvise byakomeye ahamagara polisi ariko mu kuhagera isanga Ikatwa aryamye hasi yataye ubwenge nyuma hatangazwa ko yapfuye atagejejwe no kwa muganga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *