Umugore wa Pasiteri Bugingo, Suzan Makula Nantaba, avuga ko kuri we asanga atari umugore w’uyu mukozi w’Imana nk’uko bifatwa na bamwe ndetse bigatuma banaregwa mu nkiko. Aba bombi bari barakoze umuhango wo kwerekanwa mu muryango w’umugore/Kwanjula, gusa mu ruhame bahakana kuba barahise baba umugore n’umugabo. Uyu mugore ukorera kuri SALT TV, avuga ko ibyabaye kwari ugusurana bisanzwe, ” bigamije kwerekana ugiye kuzavamo umugabo wanjye wo mu minsi izaza.” Nantaba ati ” Hari umugabo ushaka kungira umugore, kandi azabikora isaha iyo ariyo yose. Arabishaka kandi azangira umugore. Abantu b’iwacu bashakaga kumenya uwo ari we. Nk’umwana warezwe neza, sinashakana n’umuntu ababyeyi banjye batazi.” Yakomeje agira ati ” Mu by’ukuri nashakaga kwandika ijambo ry’Icyongereza rivuga ngo murakaza neza. Naje kubona nyuma ko handitse ngo Kwanjula. Kuri njye ntabwo ndi umugore wa Bugingo.” Amagambo ya Nantaba yafashwe nko gushaka gutanga umugabo kuko kuba aba bombi barashakanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga ugushyingirwa muri icyo gihugu.



2 Responses
Umugore wa Past. Bugingo na we yamwihakanye
izi nkuru za pastor bugingo ntacyo zifasha abasomyi pe
Umugore wa Past. Bugingo na we yamwihakanye
izi nkuru za pastor bugingo ntacyo zifasha abasomyi pe