Umugore wibye uruhinja akarurera imyaka 20 yakatiwe gufungwa imyaka 10

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo muri Afurika y’Epfo yahamwe n’icyaha cyo kwiba umwana akamurera nk’uwe kugeza imyaka 20,bituma akatirwa gufungwa imyaka 10.

Zeph
Celeste Nurse umubyeyi nyakuri wa Zephany Nurse

Urukiko rwo muri icyo gihugu rwemeje ibyo, nyuma y’uko uyu mugore w’imyaka 51 y’amavuko rumuhamya ibyaha 2, birimo kuba yarariganyije, akanashimuta.
Amakuru atangazwa na BBC, avuga ko uyu mugore yibye urwo ruhinja “Zephany Nurse” ubwo rwari ruryamye ku gitanda iruhande rwa nyina mu bitaro bya Cape Town.
Mu mwaka wa 2015, nibwo hatangiye gukekwa ko uyu Zephany afitanye isano n’umukobwa wari inshuti ye magara batangira gukora iperereza ngo harebwe niba nta sano baba bafitanye.
Ibi byaje gutuma bajya kwa muganga ngo hafatwe ibipimo bigaragaza isano hagati y’abantu ADN nyuma biza kugaragaza ko bava indimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore yabwiwe n’umucamanza ko yabeshye urukiko ubwo rwamubazaga iby’ubushimusi ashinjwa kandi ngo akaba adaca bugufi ngo asabe imbabazi, byanabaye intandaro yo gukatirwa iyo myaka 10 yose.
Buri mwaka umuryango wa Zephany wajyaga wizihiza isabukuru y’umwana wabo wabuze bagakata imitsima adahari, ariko bakimara kumenya ko umwana wabo yabonetse amarira yababunze mu maso.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *