Umugore yafatiwe mu cyuho agurisha uruhinja rwe 8,000 frw

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi benshi ku isi bavuga ko umwana ari cyo kintu gikomeye ku mubyeyi ashobora kwitangira kugeza no mu rupfu, gusa siko byagenze kuri Winnie Rose Mumbe wo muri Kenya wafashwe agurisha uruhinja rwe atagera no ku bihumbi 10 by’amafaranga y’uRwanda.

Kuri uyu munsi nibwo amakuru yitabwa muri yombi rya Winnie Rose Mumbe wagurishijwe umwana we w’uruhinja yasakaye. Polisi yo mu mugi wa Machakos ivuga ko Winnie yagurishije umwana we uwitwa Tina Mulunge.

Bijya gutangira ngo uyu Tina Mulunge usanzwe ufite ikibazo cyo kutabyara yaburiwe irengero mu muryango we. Nyuma y’amazi ikenda arengaho gato yagarukanye uruhinja abwira umugabo we ko Imana yamukoreye ibitangaza ubwo yavaga aho mu rugo agahita asama.

Inkuru ya Daily Nation ikomeza ivuga ko Winnie yahawe amashilingi 1000 ya Kenya kuri urwo ruhinja aya akaba angana 8,953.16 mu mafaranga y’u Rwanda.

Amakuru y’uko Winnie agiye kugurisha umwana yatanzwe n’umuforomo wo mu bitaro bya Machakos Level 5 hospital aho yajyanwe ngo abanze asuzumwe niba nta burwayi afite mbere y’uko yishyurwa icyo gihumbi baribemeranijeho.

Kugeza ubu Tina Mulinge na Winnie Rose bari mu maboko ya Polisi aho barimo gukorwaho iperereza ngo bamenye niba nta bundi bucuruzi bw’abantu bigeze bakora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *