Umuhanda Prince House -Giporoso ugana Masaka ugiye kwagurwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ku ishusho ngari yo gukemura ikibazo cy’ingendo rusange.

Yashimangiye ko muri uyu mwaka nk’Umuhanda wa Giporoso [Prince House] ugana i Masaka ugiye gutangira kwagurwa ukagira ibisate bine mu kugabanya umuvundo w’imodoka ziwukoresha.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga na RBA , kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024, agaragaza uko gahunda yo gucyemura ibibazo by’ingendo n’ubwikorezi imeze.

Minisitiri Dr Gasore kandi yanavuze ku mushinga wo kuvugurura gare ya Nyabugogo yadindiye, avuga ko icyabiteye ari uko ari umushinga munini usaba kuwiga bihagije.

Yagize Ati “Uburemere bwa Gare ya Nyabugogo nka gare mpuzamahanga ihuriramo imodoka zikora mu bice byo mu ntara no mu Mujyi wa Kigali, ni bwo butuma tutavuga ko byatinze ahubwo byaritondewe mu kwirinda ko byakorwa nabi bikongera bigateza imikorere mibi y’ubwikorezi rusange.”

Icyakora yongeraho ko imirimo y’ibanze yo kuyivugurura babitangiye ariko mu buryo abantu batabona kubera ko harimo kwigwa neza ku gishushanyo mbonera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *