Umuhanzi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Senegal, Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon yasesekaye mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatanu, itariki 2 Mata mu ruzinduko rwa business aho biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.
Uru rugendo rwa Akon muri Uganda ruje rukurikira urwo umugore we, Rozina Negusir yagiriye muri iki gihugu muri Mutarama. Negusir nawe yabonanye na Perezida Museveni baganira ku bikorwa bitandukanye bashoramo imari nk’uko byemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Akigera muri Uganda, Akon yakiriwe n’Umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu bibazo bya diaspora, Abbey Walusimbi, umuhanzi Eddy Kenzo, n’abayobozi batandukanye muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Yakiriwe kandi n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubukerarugendo ndetse na Sheikh Ramadhan Mulindwa wo mu Nama y’Ikirenga y’Idini ya Islam muri Uganda.

Mu 2018, Akon yatangaje ko agiye kubaka umujyi ugezweho iwabo muri Senegal uzatwara akayabo ka miliyari 6 z’Amadolari.

Uyu mujyi uzaba ukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, uzaba wubatse kuri Hegitari 800, uzaba usangwamo amasoko agezweho, inzu zitunganya umuziki, amacumbi ya ba mukerarugendo n’ibindi bikurura abantu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


