Bwiza
ads

Umuhanzi Bwiza yasezeranye mu mategeko

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatanu, 23 Ukwakira 2026 saa 13:21
Iminota 1 yo gusoma
Umuhanzi Bwiza yasezeranye mu mategeko

Amakuru aravuga ko umuhanzi BWIZA Emerance yasezeranye mu mategeko n'umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026.
Amakuru BWIZA yabonye avuga ko aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Uhujimfura yari yabwiye itangazamakuru ko yasezeranye mu mategeko ariko ntiyari yatangaje uwo basezeranye.
Ni ibirori byitabiriwe n'abasitari batandukanye barimo inshuti ya BWIZA ya hafi, Nyambo Jessica.
Mu bihe bitandukanye byagiye bihwihwiswa ko aba bombi bakundana ariko bakaruca bakarumira.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.