Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya Imana Israel Mbonyi yegukanye igihembo cya Album y’umwaka mu bihembo bya Maranathan Awards.

Album uyu muhanzi yise “Mbwira “ ni yo yatwaye igihembo cya Album nziza y’umwaka 2020 . Ni igihembo Mbonyi yahawe adahari cyane ko yabitangarijwe binyuze ku rubuga rwa Instagram.
Babinyujije ku rukuta rwa Instagram rwabo, ubuyobozi bwa Maranatha Awards bwatangaje abatsindiye ibihembo muri uyu mwaka wa 2020. Israel Mbonyi ni umwe mu batsinze abikesheje Album ye ‘Mbwira’ yatoranyijwe nk’iy’umwaka.
Uyu muhanzi yishimiye iki gihembo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati” Mbwira yatoranyijwe nka Album ya Gospel Nziza y’umwaka wa 2020 muri Eastern Africa, mwakoze cyane Maranatha Awards.”
Uyu muhanzi ni we Munyarwanda wenyine ugaragara ku rutonde rw’abegukanye ibi bihembo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Maranatha Awards ni ibihembo bihuza abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Ethiopia, Eritrea, Somalia na Sudani y’Epfo.
Album Mbonyi yise ‘Mbwira’ iriho indirimbo nka: Mbwira, Karame, Intashyo, Number one, Yankuyeho urubanza, Indahiro, Sinzibagirwa,Hari ubuzima na Nzi ibyo nibwira zose zakunzwe ku buryo butangaje muri aa karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


