Umuhanzi Giribambe Joshua wamamaye muri muziki nyarwanda nka Jowest wari umaze iminsi 20 afunzwe yafunguwe by’agateganyo.
Uyu musore yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku itariki ya 1 Gashyantare 2023 akekwaho ibyaha bibiri birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Tariki ya 16 Gashyantare ni bwo uyu muhanzi ukizamuka yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 ni bwo hasomwe umwanzuro w’ibyavuye mu iburanisha. Urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo akazaburana adafunzwe, kubera ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibi byaha.
Jowest amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika batari bake kubera indirimbo ze nka: ‘Hejuru’, ‘Pizza’, ‘Agahapinesi’, ‘Saye’ ndetse n’izindi.

