whatsapp_image_2020-11-12_at_09.36.47.jpg

Umuhanzi Pedro ari mu byishimo nyuma yo gusoza Kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Niyigena Jean Pierre uzwi nka Pedro Someone ari mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Ubuforomo (General nursing) muri Kaminuza ya Gitwe.

Mu kiganiro na bwiza Pedero Someone yashimiye cyane Imana yamushoboje gutera iyi ntambwe, anashimira kaminuza yizemo yamuhaye ubumenyi. Ati “Ndshimira Kaminuza ya Gitwe ku bumenyi yampaye, nkazabwongera mu kazi nsanzwe nkora kandi mbere na mbere nshimira Imana yabingejejeho hari bimwe nungutse”.

whatsapp_image_2020-11-12_at_09.36.47.jpg

Nyuma yo gusoza amashuri ye y’ikiciro cya 2 cya Kaminuza , uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomeza umuziki, kandi yavuze ko nyuma yo guhugira mu masomo, abakunzi b’umuziki bitege indirimbo nyinshi ziri mu njyana gakondo.

Pedro Someone ni umwe mubahanzi bamaze igihe kitari gito mu muziki dore ko afite album imwe yamuritse mu 2017. Uyu muhanzi kandi azwi : Umwaka urarangiye, Happy new year, Umugore mwiza, Ni wowe, Tubyumve kimwe, Uri uwa mbere n’Impeta n’izindi.

whatsapp_image_2020-11-12_at_09.36.48.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *