Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye mu tsinda ‘Dream Boyz’ yahoze ahuriyemo na Mujyanama Claude ‘TMC’, ntakiri ingaragu nyuma yo gusezerana n’umukunzi we.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Platini yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Ingabire Olivia usanzwe ari umunyeshuri wa Kaminuza.
Aba bombi bahamirije isezerano ryabo ku biro by’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo.
Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Producer Ishimwe Clement (umugabo wa Butera Knowless) na Nathalie Munyampenda usanzwe ari umuyobozi wa Kepler.
Platini yasezeranye na Olivia nyuma y’imyaka itatu atandukanye na Ingabire Diane wahoze ari umukunzi we biteguraga kurushinga.









