Umuhanzi Rugamba Yverry uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Vanessa abenshi bazi nka Vanillah.
Ni mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’umubare munini w’ibyamamare Nyarwanda.
Yverry azwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe nka ’Umutima’ ‘Amabanga’, ‘Nduwawe’, ‘Naremewe wowe’, ’Uziye igihe’ n’izindi.
Kuri iki cyumweru ni bwo yasabye anakwa umukunzi we, mbere yo guhamya isezerano ryabo no kwakira abashyitsi mu muhango wabereye muri Sports View Hotel ku Kicukiro.
Abahanzi Nyarwanda nka Ntigurirwa Danny (Danny Country) wari wamwambariye, Danny na None, Olivis wo muri Active, Yvan Buravan, Uncle Austin na Social Mula bari mu bacyesheje ibirori by’ubu bukwe.
Abanyamakuru nka Kwizigira Jean Claude wa RBA, Hagenimana Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clariss ba B&B FM ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi bari bahari; cyo kimwe n’abakinnyi nka Biramahire Abeddy Christophe umukinnyi wa AS Kigali.
Umuhanzi Yverry n’umukunzi we bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 5 Gicurasi basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura.
Mbere y’aho ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 Yverry yari yasabye Vanessa ko yazamubera umutima w’urugo, igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.


