Ku cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, Zari Hassan yagaragaye mu rusengero rwa gikirisitu kandi bizwi ko atigeze asezera mu idini ya Isilamu, ibi bikaba byahuriranye n’amagambo yari amaze iminsi avuzwe n’umuhanzi, Ringtone ko aramutse yegeye Yesu byamumara intimba yatewe na Diamond.
Kuva Zari yatandukana na Diamond, uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ntiyahwemye kugaragariza Zari ko akeneye gusenga bya nyabyo ko biri mu byamufasha gutuza no kwibagirwa intimba yatewe n’uwahoze ari umugabo we, gusa si inama yamugiraga zonyine kuko yanitsaga ko yifuza kumurongora akamuhoza amarira.
Nyuma yaho Ringtone amubonye mu rusengero, yahise yihutira kwandika ku rukuta rwe kuri Instagram amagambo yuzuye ibyishimo.
Ati: “Mukundwa Zari ndabizi ko ugiye kuza muri Kenya, nguhaye ikaze mu gihugu cyanjye. Ku cyumweru nabonye wari uri mu rusengero, narishimye kuko nzi neza ko ari Yesu wenyine ushobora kugukiza intimba Diamond yaguteye. Icyo nagusaba, ntuzave mu rusengero no mu Mana.”

Ringtone w’imyaka 26 ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza kuzarongora Zari, umubyeyi w’abana batanu.


Inkuru bijyanye wayisoma ukanze hano




