Umuhanzi witwa Jovan Luzinda, yahakanye amakuru avuga ko Douglas Mayanja, uzwi nka Weasel ari na we mugabo wa Teta Sandra, yaba ari we wateye inda umuhanzikazi Grace Namuwulya uzwi nka Grace Khan bitewe n’ibyo uyu mugore yamwibwiriye we ubwe. Jovan ushinjura Weasel yahoze akundana na Grace Khan nyuma baza gutandukana mu mwaka ushize ku mpamvu batatangaje. Avuga ko Grace Khan we ubwe yamuwbiye ko ” Inda ntwite ari iya Prince Omar.” Jovan Luzinda kuri imwe muri televiziyo zo muri Uganda, yavuze ko ” Natunguwe no kumva ko uwateye iyo nda ari kuyihakana.” Jovan ati ” Grace Khan ni mugenzi wanjye, twigeze gukorana. Nzi umugabo wamuteye inda gusa we akomeza kubihakana. Ni umuhanzi mugenzi we, Prince Omar ariko akomeza kubyigurutsa.” Mu minsi mike ishize Weasel na we yari yateye utwatsi ayo makuru ko ari we wateye inda Grace Khan, ati ” Reba abagore bose nagiye ntera inda, uriya ntabwo ari mu rwego rw’abagore badasanzwe.” Kugeza ubu Weasel akomeje guhakana ko ari we wateye inda Grace Khan mu gihe na Prince Omar na we abitera utwasi. Umupira kuri iyi ngingo ufite uyu mugore watangaje ko uwamuteye inda ari icyamamare kandi ko yayihakanye gusa ngo umunsi umwe azamutamaza.


