Umuherwe wo mu Mujyi wa Masaka muri Uganda, Lwasa Emmanuel, yirukanye umushoferi we kuko yamunnyeze ubwo Isi yari irimo kumwota ku kuba afite igitsina gito bamwe bagereranyije n’agafuniko k’ikaramu.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hasakaye amashusho ya Lwasa yambaye ubusa, afite telefoni mu ntoki gusa icyagarutsweho cyane ni ingano y’ubugabo bwe yahawe urw’amenyo. Umushoferi wa Lwasa umutwarira amwe mu makamyo, yamaganye abashyize hanze ayo mashusho. Lwasa we yasabye manaja kwirukana uwo mushoferi kuko yihaye uburenganzira bwo kuvuga kuri icyo kibazo, amugaragaza nk’uwarengenyijwe mu gihe we avuga ko ababikoze ari abari kumuhiga bukware. Lwasa we avuga ko ayo mashusho ari ibicurano (photoshopped). Yavuze ko uwabikoze ubutaha yareba ukundi agerageza kuko we ari umukire udashobora kuryama mu cyumba n’uburiri biciriritse biri muri ayo mashusho.


